Siporo

Kwizera Olivier yemeye ko yanyweye urumogi no mu Mavubi barumusanzemo

Kwizera Olivier yemeye ko yanyweye urumogi no mu Mavubi barumusanzemo

Nyuma y’amasaha agera kuri 3 n’igice urubanza Kwizera Olivier akurikiranyweho gukoresha urumogi rusubitswe, rwongeye gusubukurwa maze yemera ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ariko atari kuri uwo munsi bamufatiyeho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza rwa Kwizera Olivier, Runanira Amza n’abandi bantu 6 bafatanywe tariki ya 4 Kamena iwe mu rugo Kicukiro mu murenge wa Kagarama, bakekwaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa 8h rwatangiye saa 9h zirenzeho iminota mike, nyuma y’iminota mike rwaje gusubikwa by’igihe gito nyuma y’uko ubwo bari bamaze gusomerwa imyirondoro n’ibyo baregwa, basanze hari umwe utari ufite umwunganira mu mategeko aho yari atarahagera, abazwa niba yiburanira asaba ko bategereza umwunganira, bisaba ko uru rubanza rwaba rusubikwa igihe gito kugira ngo bamutegereze.

Uru rubanza rwaje gusubukurwa nyuma y’amasaha agera kuri 3 n’igice, maze uko ari 8 batatu barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ibyo baregwa aho bavuze ko uwo munsi batarukoresheje, ni mu gihe abandi babihakanye.

Kwizera Olivier yiregura yavuze ko urumogi yarukoresheje ariko yaruretse arimo no kwivuza.

Yavuze ko yatangiye kunywa urumogi muri 2019 ubwo umwana we yari amaze gupfa ariko akaba yaraje kubireka aho yahise yerekana ko afite n’impapuro zo kwa muganga yatangiye kwivuza.

Kwizera Olivier kandi yavuze ko ari no mu ikipe y’igihugu muri CHAN yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka bamupimye bakarumusangamo ariko akaba yari yaratangiye kwivuza(amakuru avuga ko ubwo bari muri CHAN bajyaga batoranya abakinnyi bakajya kubapima).

Runanira Amza we yavuze ko uwo munsi ntarwo yanyweye urwo bamusanzemo ari urwo muri 2019-2020 kubera ikigare cy’abakinnyi bakinanaga.

Umwe muri aba bareganwa witwa David yavuze ko ari we waruzanye kwa Kwizera Olivier bagiye kureberayo umukino w’Amavubi na Centrafrique wa gicuti, avuga ko arunywa mu cyayi kuko rumuvura mu nda, akaba yarabwiye bagenzi be ko hari umuti ashaka guteka mu cyayi, arangije ahaho na bagenzi be bari bamusabye.

Undi we yavuze ko uretse kurunywa mu cyayi yabibyeho gake akajya kukanywera mu bwiherero batabizi.

Ibisubizo byo muri Laboratwari byagaragaje ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml ni mu gihe umuntu muzima aba afite 20ng/ml.

Umushinjacyaha yavuze ko bose barimo kwiregura ibintu bimwe bavuga ko uwo munsi batarunyweye bakaba babeshya, akaba yabasabiye gufungwa imyaka 2. Umucamanza yafashe umwanzuro ko umwanzuro w’uru rubanza uzasoka tariki ya 6 Kamena 2021 saa kumi.

Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

Kwizera Olivier yavuze ko mu Mavubi barumusanzemo
Kwizera Olivier nabo bareganwa bamwe babihakanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • samedi
    Ku wa 28-06-2021

    ahaa muzabigene uko bikwiye ark umuntu nkuyu nfiyarakwiye kujugunywa bigeze aha 2ans muraba murangije carier ye kd yaraturwanyeho ububasha nubwanyu ark kwizera akwiye kuganizwa kuruta kubambwa

IZASOMWE CYANE

To Top