Kwizera Olivier yavuze ku hazaza he, ibya Rayon Sports na Kiyovu Sports
Umunyezamu Kwizera Olivier avuga ko ataramenya ikipe azakinira kuko agitegereje ko Rayon Sports ishyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.
Kwizera Olivier yatanzwe na Rayon Sports ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha muri 2021-22, ariko uyu mukinnyi ntaratangira imyitozo, umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma yavuze ko bumvikanye n’uyu mukinnyi igisigaye ari uko ubuyobozi bukora ibyo bumvikanye na we.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yemeye ko yumvikanye n’iyi kipe ariko impamvu adatangira akazi ari uko baturubahirza ibyo bumvikanye.
Ati “impamvu ni uko ntegereje ko bubahiriza ibyo twavuganye, nicyo ntegereje. Twarumvikanye nta kibazo icyo nicyo gisigaye gusa.”
Agaruka ku kuba yaba ari we wabemereye kumutanga ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha, yagize ati “yego, ibyo nta kibazo.”
Yanyomoje amakuru amwerekeza muri Kiyovu Sports, yavuze ko nta biganiro yagiranye nayo, gusa yashimangiye ko mu gihe Rayon Sports itakubahiriza ibyo yumvikanye na we, yiteguye kuba yaikinira indi kipe yamwereka ko imwifuza.
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru hari ibindi agiye gukora.
Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye muri Nzeri nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y’iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana Rayon Sports.
Uyu munyezamu we ku giti cye avuga ko amasezerano ye muri Rayon Sports yasinye muri 2020 ari umwaka umwe warangiye.
Ni mu gihe amakuru avuga ko amasezerano yasinye y’umwaka narangira hazahita hiyongeraho undi umwe bidasabye ibindi biganiro(akishyurwa ayo yishyuwe n’ubundi asinyira iyi kipe, n’umushahara ugakomeza ari umwe).
Uyu munyezamu yavuze ko ibyo atari byo ndetse ko kuva yasinya aya masezerano yasabye ko bamuha kopi y’amasezerano ye
Ibitekerezo