Kylian Mbappe yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he, araguma i Paris cyangwa arerekeza i Madrid
Umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yavuze ko yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he ariko atari wo mwanya wo kuwutangaza.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 waraye uhawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bufaransa 2021-22, kikaba igihembo cya gatatu yegukanywa mu myaka 3 yikurikiranya, muri uyu muhango yafashe umwanya akomoza ku hazaza he.
Uyu mukinnyi utaha izamu, yirinze kuvuga byinshi aho yavuze ko mu myaka 3 ishize yakoze amakosa mu birori nk’ibi, ni muri 2019 ubwo yavugaga ijambo benshi bagakeka ko agiye kugenda.
Icyo yavuze ni uko umwanzuro wamaze gufatwa ndetse mu minsi ya vuba uzaba wamaze kumenyekana nta kibazo kirimo.
Ati “Sinavuga ku hazaza hanjye ariko muzahamenya vuba cyane… Ni nk’aho umwanzuro wamaze gufatwa. Ntabwo ari cyo gihe cyiza ariko nibyo, icyemezo namaze kugifata.”
Bivugwa ko uyu rutahizamu w’umufaransa usoje amasezerano ye muri PSG adakozwa ibyo kongeramo amasezerano nubwo yagiye yegerwa mu bihe bitandukanye ahubwo yamaze kumvikana n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.
Ibitekerezo