Siporo

Lague yatsinze igitego cye cya mbere mu mukino ikipe ye yanyagiyemo Forsbacka Ik

Lague yatsinze igitego cye cya mbere mu mukino ikipe ye yanyagiyemo Forsbacka Ik

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sandvikens IF, Byiringiro Lague yatsinze igitego cye cya mbere muri Sandvikens IF ubwo banyagiraga Forsbacka IK muri 1/4 cya DM Cup.

Ni umukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Mata 2023, akaba wari n’umukino we wa mbere w’irushanwa muri iyi kipe, nyuma yo gukiruka imvune yagize akiyigeramo.

Lague yari yabanje mu kibuga muri uyu mukino ikipe ye yanyagiyemo Forsbacka IK 7-1.

Uyu munyarwanda akaba yaraje no kwitwara neza aho ari we watsinze igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 71 kuri penaliti.

Uyu mukino kandi ukaba utaragaragayemo undi munyarwanda usanzwe ukinira iyi kipe, Yannick Mukunzi.

Lague yatsinze igitego cye cya mbere muri Sandvikens IF
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top