Siporo

Lionel Messi mu mazi abira

Lionel Messi mu mazi abira

Ibinyamakuru birimo L’Equipe byatangaje ko Lionel Messi yahagaritswe na Paris Saint-Germain ibyumweru 2 nyuma y’uko asibye imyitozo akigira muri Saudi Arabia.

Abakinnyi ba PSG bari basezeranyijwe akaruhuko k’iminsi 2 mu gihe bari gutsinda umukino wo ku Cyumweru bahuyemo na Lorient.

Iyi kipe yaje gutsindwa 3-1 bituma akaruhuko ko ku wa Mbere no ku wa Kabiri bari batanze ubuyobozi bugakuramo bategeka ko abakinnyi bakora imyitozo ku wa Mbere (ejo hashize) bakaruhuka ku wa Kabiri.

Abakinnyi ba PSG batunguwe no kubona rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira iyi kipe, Lionel Messi atayitabiriye ahubwo yajyanye n’umuryango we muri Saudi Arabia.

Ni muri gahunda y’amasezerano yasinye yo kuba Ambasaderi w’Ubukerarugendo bwa Saudi Arabia.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko Messi nyuma yo kubona ko bashyizeho imyitozo kandi yari yateguye urugendo yasabye uruhushya umuyobozi w’ikipe, Luis Campos ndetse n’umutoza Christophe Galtier ariko ntibarumuha.

Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Saudi Arabia, Ahmed Al Khateeb ejo yemeje ko uyu mukinnyi yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yishimiye kwakira Messi n’umuryango muri iki gihugu.

Messi akaba yahagaritswe ibyumweru 2 aho azasiba imikino ya Troyes na Ajaccio ndetse birashoboka ko nta mukino azongera gukinira iyi kipe.

Bibaye nyuma y’uko bivuzwe ko Messi yananiwe kumvikana na PSG ku kuba yakongera amasezerano ndetse ko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye bazahita batandukana.

Lionel Messi yahagaritswe na PSG
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muneza
    Ku wa 3-05-2023

    Bamureke akine kuko bibaho

  • Amani Olivier
    Ku wa 3-05-2023

    Ntagitekerezo mfite ahubwo ndashimira ekipe yose ikorana na isimbi TV murakoze cyane imana ibarinde

  • Amani Olivier
    Ku wa 3-05-2023

    Ntagitekerezo mfite ahubwo ndashimira ekipe yose ikorana na isimbi TV murakoze cyane imana ibarinde

  • -xxxx-
    Ku wa 3-05-2023

    Akonakarenganyo kigendera vrt

  • Tyga
    Ku wa 2-05-2023

    Turabakunda

IZASOMWE CYANE

To Top