Siporo

Luvumbu yageze i Kigali avuga ko ari umufana wa Rayon, ku bibazo by’ibyangombwa bya Ifunga Iffaso

Luvumbu yageze i Kigali avuga ko ari umufana wa Rayon, ku bibazo by’ibyangombwa bya Ifunga Iffaso

Umunye-Congo Heritier Nzinga Luvumbu yamaze kugera mu Rwanda aho aje gukomezanya na Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2023-24, yavuze ko n’ubusanzwe ari umufana w’iyi kipe.

Luvumbu yari asoje amasezerano y’amezi 6 muri Rayon Sports, iyi kipe yahisemo kumwongerera andi nk’uko ejo binyuze ku mbuga nkoranyambaga iyi kipe yabyemeje.

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yavuze ko impamvu yahisemo kugaruka muri iyi kipe kandi hari n’andi makipe yamwifuzaga, byatewe n’ibyo bamuhaye ariko na none akaba asanzwe ari umufana wa Rayon Sports.

Ati “Ubwanjye ndi umufana wa Rayon Sports, nkunda ikipe, nkunda abafana bayo nahisemo kugaruka muri Rayon Sports bitewe n’ibyo amakipe aba yifuza guha umukinnyi, nasanze kuri Rayon Sports ari byiza akaba ari yo mpamvu nayigarutsemo.”

Yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamugaurye mu Rwanda yise mu rugo. Ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa Rayon Sports bwangaruye mu rugo, aha ni mu rugo. Ndatangira imyitozo vuba.”

Agaruka kuri Jonathan Ifunga Ifasso wasinyiye Rayon Sports ariko akaza kugorwa n’ibyangombwa ndetse bikaba bivugwa banamaze gutandukana, yavuze ko ari umukinnyi mwiza amuzi ariko na none iby’uko nta byangombwa afite ntabyo yari azi.

Ati “Ndamuzi ni Umunye-Congo nkanjye, twakinnye muri shampiyona imwe muri Maroc, ni umukinnyi mwiza 100%, ntabwo ibibazo by’ingomba mbizi ko ntabyo afite.”

Nta gihindutse Luvumbu arasinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, ni mu gihe byitezwe ko azatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Luvumbu akigera i Kigali yavuze ko ari umufana wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top