Siporo

Luvumbu yatanze ubutumwa bukebura bagenzi be

Luvumbu yatanze ubutumwa bukebura bagenzi be

Umunye-Congo ukinira ikipe ya Rayon Sports, Heritier Nzinga Luvumbu yatanze ubutumwa asa n’ukebura bagenzi be abibutsa ko umupira w’amaguru ari umukino w’ikipe atari uw’umuntu umwe wikinana.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, hari nyuma y’uko ku wa Gatandatu bari banganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

Luvumbu yavuze ko umuntu ukeneye gukina wenyine yajya gukina Tennis kubera ko umupira w’amaguru ari umukino w’ikipe.

Ati "mu mupira w’amaguru, niba ushaka gukina wenyine, jya gukina tennis kubera ko umupira w’amaguru ni umukino w’ikipe."

Nubwo atigeze avuga izina ry’umukinnyi yabwiraga, gusa bivugwa ko ari ubutumwa yageneye umwe mu bakinnyi bakinana bikekwa ko ari Umugande Ojera Joackiam.

Bivugwa ko uyu mukinnyi akinisha nabi bagenzi be aho afata umupira aho kuwutanga akawugumana umwanya munini rimwe na rimwe bakawumwaka, ibintu bamusabye ko yajya akinana na bagenzi be ariko akaba yaranze.

Luvumbu yatanze ubutumwa ko umukinnyi ukina umupira w'amaguru yiharira ashatse yajya gukina Tennis
Ojera Joackiam bivugwa imikinire ye ibangamira bagenzi be kubera kwiharira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Theo
    Ku wa 9-10-2023

    Birababaje

IZASOMWE CYANE

To Top