Madame Jeannette Kagame ari kumwe n’abanyabigwi ba ruhago 11 basuye Irerero rya Jimmy Mulisa (AMAFOTO)
Madame Jeannette Kagame ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri yasuye Umuri Foundation, irerero rya Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.
Ni igikorwa cyabereye kuri Canal Olympia, Rebero aho bifatanyije n’abanyabigwi bagacishijeho muri ruhago ku Isi bagera kuri 11.
Uretse Madame Jeannette Kagame kandi hari hari na Leena Infantino, umugore wa perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
Bateraniye mu Rwanda aho bazakora ibikorwa binyuranye bijyanye na ruhago ariko icy’ingenzi ni inteko rusange ya FIFA izaba ku nshuro ya 73 ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 16 Weruwe 2023 izanatorerwamo perezida wa FIFA.
Umuri Foundation yashinzwe na Jimmy Mulisa irimo abana b’ingeri zose abahungu n’abakobwa mu byiciro bitandukabye, ndetse n’abana bo ku muhanda ntibahezwa.
Nk’uko muri 2021 Jimmy Mulisa yigeze kubitangaza, yavuze ko umupira w’amaguru ari igikoresho gishobora guhindura ubuzima bw’umwana agatekereza birushijeho ndetse nk’abana bo ku muhanda bakabona ko bafite ejo hazaza heza.
Yagize ati "umupira w’amaguru ufite uruhare runini mu gukura aba bana ku muhanda. Nta gishimisha abana nko kubateranyiriza hamwe ahantu nk’aha bagakina. Tuboneraho no kuganira na bo uburyo batangira ubuzima bushya imiryango ya bo ikabasubiza mu ishuri, ni cyo dushaka."
"Sinakwibagirwa ko urugendo rwanjye rwa ruhago rwatangiriye ku muhanda, numva byaba ari byiza kandi ari ingenzi nsubiyeyo ngafata akaboko impano ziriyo nkazifasha kuvamo abakinnyi beza."
Umwe mu banyabigwi bari bahari ni Cafu, umunya-Brazil wegukanye igikombe cy’Isi inshuro 2, yavuze ko ntako bisa kuza kuganira n’abana nk’aba.
Ati "ni ingenzi kuza ukaganira n’abana ukamenya akazi Jimmy na Fondasiyo ye barimo gukora. Umupira w’amaguru ni igikoresho gifasha mu guhindura imibereho, urabona uburyo aba bana barimo bigishwa, bafata amasomo bazifashisha mu buzima bwa bo bwose."
Uretse kuganiriza aba bana, bakinnye na bo umupira w’amaguru mu rwego rwo gusabana.
Abanyabigwi bari bitabiriye iki gikorwa harimo Khalilou Fadiga, Portia Modise, Lucas Radebe, Asamoah Gyan, Kwadwo Asamoah, Houssine Kharja, Perpetua Nkwocha, Pierre Webo, Maia Jackman, Wes Brown na Cafu.
UMURI Foundation ni umuryango w’ubugiraneza n’imibereho myiza washinzwe mu 2018 n’uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru mu Rwanda Jimmy Mulisa. Mulisa amaze kubona ko abana mu Rwanda bifuza gukina umupira w’amaguru ariko bakazitirwa n’ubukene, ntibahabwe amahirwe angana, yashinze uyu muryango mu rwego rwo guha imbaraga Urubyiruko binyuze mu burezi na siporo.
.
Ibitekerezo