Siporo

Mahamadou Lamine Bah uheruka gusinyira APR FC ntakerekeje mu Mikino Olempike

Mahamadou Lamine Bah uheruka gusinyira APR FC ntakerekeje mu Mikino Olempike

Mahamadou Lamine Bah w’ikipe y’igihugu ya Mali mu batanrenge imyaka 23, ntakitabiriye imikino Olempike aho agiye guhita aza muri APR FC kwitegurana n’abandi umwaka w’imikino wa 2024-25.

Lamine Bah yari mu bakinnyi 22 b’ikipe y’igihugu ya Mali igomba kwitabira Imikino Olempike irimo kubera mu Bufaransa.

Gusa uyu mukinnyi ntabwo yari muri 18 bazakina irushanwa ahubwo yari ku ruto nde rw’abakinnyi 4 bashobora kwitabazwa mu gihe muri 18 hari ugize ikibazo gishobora gutuma adakomeza irushanwa.

Amakuru ISIMBI yamenye avu muri Mali ni uko uyu mukinnyi yabuze urwandiko rw’inzira (passport) rumwemerera kujya i Burayi.

Ibinyamakuru byo muri Mali byanditse ko bagiye kumushakira ibyangombwa ariko bagasanga abujijwe (blocked) kuba yajya i Burayi mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisia, nta gihindutse akaba agomba kuzagera mu Rwanda ejo ku wa Gatandatu.

Mahamadou Lamine Bah agiye kuza muri APR FC, ntazakina Imikino Olempike
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top