Siporo

Mako Sharks yegukanye irushanwa ryari ryatumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda (AMAFOTO)

Mako Sharks yegukanye irushanwa ryari ryatumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda (AMAFOTO)

Ikipe y’umukino wo Koga ya Mako Sharks SC yegukanye irushanwa yateguye rya ’Mako Sharks Swimming League 2023’ ryabaga ku nshuro ya mbere ryatumiwemo amakipe yo muri Uganda.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo habaye umunsi wa 3 ari wo wa nyuma w’irushanwa rya Mako Sharks Swimming League.

Iri rushanwa ryari ryatumiwemo amakipe 3 yo muri Uganda arimo; Silverfin Academy, Hertz Swim Club na Starlings Swim Club yose akaba yarabonetse.

Byari biteganyijwe ko umunsi wa nyuma kandi witabirwa n’amakipe 4 yo mu Rwanda ariko byaje kurangira Kivu Kwetu na Mako Sharks SC ari zo zibonetse ni mu gihe CSK na Rwesero Swimming Club zitabonetse.

Nubwo amakipe yo hanze y’u Rwanda yari yatumiwe, ariko ntabwo yari mu bahatanira ibihembo kuko atakinnye iminsi 2 ya mbere, bari baje gufasha mu irushanwa.

Umunsi wa gatatu wegukanywe na Mako Sharks yakurikiwe na Kivu Kwetu zo mu Rwanda, hakurikiraho Silverfin Academy, Hertz Swim Club na Starlings Swim Club zo muri Uganda.

Hahise hateranywa amanota yose maze Mako Sharks Swimming Club yegukana irushanwa n’amanota 3444 yakusanyije mu minsi 3 y’irushanwa, Kivu Kwetu yabaye iya 2 n’amanota 2065.

Iya gatatu ifite amanota 637 ni Cercle Sportif Karongi itarakinnye umunsi wa 2 n’uwa 3 kimwe na Cercle Sportif de Kigali yabaye iya 4 n’amanota 545. Rwesero SC yabaye iya 5 n’amanota 201, Gisenyi Beach Boys iba iya 6 n’amanota 56, izi uko ari 2 za nyuma zakinnye umunsi wa 2 gusa.

Bazatsinda James, umuyobozi wa Mako Sharks SC yishimiye uko irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze bakaba bizeye ko umwaka utaha rizagenda neza kurushaho, ku buryo n’amakipe yo hanze y’u Rwanda yatangirana naryo.

Ati "uyu munsi nibwo twasoje shampiyona yatangiye mu kwezi kwa Werurwe, yagiye iduha ubumenyi, yagiye iduha uburyo bw’imitoreze ndetse n’abana uburyo bw’imikinire, twasoje ndetse n’amakipe twari kumwe avuye muri Uganda yishimiye uko irushanwa ryagenze."

"Intego yacu ya mbere yari ukuzamura impano z’abakinnyi ndetse n’abakinnyi bakiri bato, mwabonye ko abana benshi twari kumwe nabo bafite imyaka munsi ya 14, ni abakinnyi bakiri bato bafite ejo hazaza, ikintu twifuzaga cyo kuzamura impano zabo cyagezweho kuko ibihe byabo byagiye bigabanuka ugereranyije n’andi marushanwa bagiye bakina."

Irushanwa nk’iri biteganyijwe ko ku nshuro yarwo ya kabiri rizatangira muri Gashyantare 2024, hazabamo impinduka nto aho noheno hazakinwa iminsi 4 aho kuba 3 cyane ko n’amakipe yo hanze y’u Rwanda azatangirana naryo ku munsi wa mbere.

Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa muri rusange witabiriwe n’abakinnyi 98 bavuye mu makipe 5. Umunsi wa mbere wakinwe muri Werurwe 2023, uwa kabiri ukinwa muri Nyakanga 2023 ni mu gihe uwa gatatu ari na wo wa nyuma wakinwe ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2023.

Bararushanyijwe biratinda
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
Hatanzwe imidali ku bakinnyi bitwaye neza
Mako Sharks niyo yegukanye irushanwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top