Siporo

Manchester City yanyagiye Real Madrid igera ku mukino wa nyuma wa Champions League

Manchester City yanyagiye Real Madrid igera ku mukino wa nyuma wa Champions League

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) nyuma yo gusezerera Real Madrid.

Yabigezeho nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 5-1 mu mikino yombi.

Umukino ubanza wabereye muri Espagne amakipe yombi yanganyije 1-1 ni mu gihe uyu munsi Manchester City yayinyagiriye mu Bwongereza 4-0.

Manchester City yatangiye ishyira igitutu kuri Real Madrid biza kuyiha igitego ku munota wa 23 gitsinzwe na Bernardo Silva ku mupira yari ahawe na Kevin De Bruyne. Benardo Silva yaje gushyiramo ikindi ku munota wa 37.

Real Madrid yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ariko biranga kuko Manchester City yabarushaga imbaraga.

Yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 76 aho Éder Militão yitsinze. Julián Álvarez yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 90.

Nyuma yo gusezerera Real Madrid ikaba igomba guhura ku mukino wa nyuma na Inter Milan yaraye isezereye AC Milan.

Bernardo Silva yagoye Real Madrid
Byari ibyishimo kuri Manchester City
Ryari ijoro ribi kuri Real Madrid
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • samwer kabaka
    Ku wa 18-05-2023

    nagahinda kubafana ba real madrid ibyo city yadukoreyo nagahoma munwa city ariko ubundi umugabo nuhatana akarwanira ukuri

IZASOMWE CYANE

To Top