Manishimwe Djabel wari intizanyo ya APR FC muri Mukura VS yamaze gusinyira USM Khenchela yo muri Algeria amasezerano y’imyaka ibiri
Mu kwezi gushize kwa Kanama 2023 nibwo APR FC yatije Djabel muri Mukura VS mu gihe cy’umwaka umwe.
Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Algeria ya USM Khenchela ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye ikaze uyu mukinnyi w’umunyarwanda.
Manishimwe Djabel agiye muri Algeria nyuma y’uko yabuze amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Al Shabaab FC yo muri Saudi Arabia kubera ko mu mwaka w’imikino wa 2022-23 atakinnye imikino myinshi.
Manishimwe Djabel yatangiye gukinira Rayon Sports muri 2014 kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC kugeza uyu munsi nubwo yari yaramutije muri Mukura VS.
Ibitekerezo