Siporo

Manishimwe Djabel yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC nyuma y’ibihano (AMAFOTO)

Manishimwe Djabel yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC nyuma y’ibihano (AMAFOTO)

Nyuma y’ibihano, kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yagarutse muri bagenzi be ndetse akora imyitozo ya mbere yitegura Kiyovu Sports.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yamenyesheje Manishimwe Djabel n’umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed ko bagagaritswe n’iyi kipe mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire yabaranze itarashimishije ubuyobozi bw’ikipe, ni nyuma yo guterana amagambo mu itangazamakuru.

Ibihano bya Djabel byarangiye tariki ya 13 Ugushyingo 2022 agomba gutangira akazi ku wa 14 Ugushyingo ariko bihurirana n’uko ikipe yari mu kiruhuko.

Ejo hashize ni bwo yasubukuye imyitozo i Shyorongi ari na bwo na Djabel yakoraga imyitozo ye ya mbere nyuma y’ibihano.

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije, Ben Moussa ni nyuma y’uko Adil nubwo ibihano byarangiye ariko ataragaruka mu kazi ndetse amakuru akaba avuga ko atazanagaruka ahubwo yiteguye kurega iyi kipe muri FIFA kuko yamuhagaritse binyuranyije n’amategeko.

APR FC iritegura umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzayihuza na Kiyovu Sports tariki ya 23 Ugushyingo 2022.

Djabel nyuma y'ibihano yasubukuye imyitozo
Yari yazize guterana amagambo n'umutoza we Adil Erradi
Djabel asanzwe ari kapiteni wa APR FC
Yatangiye gufatanya na bagenzi be kwitegura Kiyovu Sports
Casemiro mu myitozo y'ejo hashize ku wa Gatatu
Bizimana Yannick arwanira umupira na Anicet
Babanje guhatwa ibibazo n'itangazamakuru kukibagenza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top