Siporo

Manzi Thierry yageze Tanzania itangazamakuru rimwegereye araruca ararumira

Manzi Thierry yageze Tanzania itangazamakuru rimwegereye araruca ararumira

Manzi Thierry na Al Ahli Tripoli bageze muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura na Simba SC banga kuvugana n’itangazamakuru.

Ni umukino kwishyura wa CAF Confederation Cup Simba SC izakiramo Al Ahli ku Cyumweru mu guhatanira kujya mu matsinda, ni nyuma y’uko umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Al Ahli Tripoli ikaba yageze muri Tanzania mu rwego rwo kwitegura uyu mukino aho basanze itangazamakuru ribategereje ariko banga kurivugisha.

Mu bakinnyi begerewe harimo na myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Manzi Thierry ariko ababera ibamba yanga kuvuga ababwira ko bababujije.

Ati "ntabwo twemerewe kuvuga." Umunyamakuru yahise amubaza umukino uzaba woroshye cyangwa ukomeye, ati "mutegereze muzabibona."

Bati "urugendo rwari rumeze rute", ati "rwagenze neza". Bungamo bati "Tanzania wayibonye ute?", mu ijambo rimwe ati "neza".

Al Ahli Tripoli ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Manzi Thierry yabereye ibamba itangazamakuru rya Tanzania yanga kurisubiza ibyo bamubaza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top