Siporo

Manzi Thierry yasabye imbabazi

Manzi Thierry yasabye imbabazi

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira akipe ya Al Ahli Tripoli muri Libya, yasabye imbabazi Debora Fernandez wa Simba SC nyuma yo kumukinira nabi akava mu kibuga.

Hari mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024 muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa.

Umukino warangiye Simba SC iri imbere n’ibitego 3-1 ndetse inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.

Muri uyu mukino, Debora Fernandez ukina mu kibuga hagati muri Simba akaba akomoka muri Congo Brazzaville yaje kuva mu kibuga mu kibuga acumbagira kubera ko yari akandagiwe na Manzi Thierry.

Manzi Thierry abinyujije ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, yasabye imbabazi uyu mukinnyi avuga ko atari cyo yari agamije.

Ati "muvandimwe Fernandez ndizera umeze neza, umbabarire ku byabaye ejo mu mukino, sinari ngamije kukubababaza, ntabwo nari nabigambiriye Imana ishimwe ko utavunitse, ndakwifuriza amahirwe mu rugendo rwa we Imana iguhe umugisha."

Ashyize hanze ibi mu gihe muri Tanzania batishimiye uburyo uyu munyarwanda ejo yakinnye aho bavugaga ko yakinnye afite intumbero yo kuvuna abakinnyi ba Simba SC.

Manzi Thierry yasabye imbabazi Fernandez
Fernandez yavuye mu kibuga acumbagira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top