Siporo

Maroc yabaye igihugu cya kabiri cy’Afurika kibonye itike ya 1/8 y’igikombe cy’Isi

Maroc yabaye igihugu cya kabiri cy’Afurika kibonye itike  ya 1/8 y’igikombe cy’Isi

Maroc yatsinze Canada mu 2-1 mukino wa nyuma w’itsinda F ihita izamuka muri 1/8 iyoboye iri tsinda, ni nyuma ya Senegal na yo yamaze kubona iyi tike.

Maroc yagiye gukina ibizi neza ko isabwa gutsinda uyu mukino ku kabi n’akeza kugira ngo ibe yabona itike ya 1/8.

Hakiri kare gusa ku munota wa 4, Hakim Ziyech yatsindiye Maroc igitego cya mbere.

Maroc yakomeje gushyira igitutu kuri Canada maze Youssef En-Nesyri ku mupira yahawe na Achraf Hakim ku munota wa 23 yatsindiye Maroc igitego cya kabiri.

Canada yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 40, ni ku mupira wahinduwe imbere y’izamu maze myugariro Nayef Aguerd aritsinda.

Mu gice cya kabiri Canada yashakatse uko yishyura iki gitego biranga umukino urangira ari 2-1.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Croatia yanganyije n’u Bubiligi 0-0 u Bubiligi buhita busezererwa.

Maroc yazamutse ari iya mbere n’amanota 7, Croatia ya 2 n’amanota 5, u Bubiligi busezererwa ari ubwa 3 n’amanota 4 ni mu gihe Canada ya nyuma yatashye nta nota na rimwe ibonye.

Maroc yageze muri 1/8
Ibyishimo ku bakunzi ba Maroc
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top