Mashami Vincent yagaragaje ikintu kimwe cyamufasha kwegukana shampiyona muri Police FC
Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko gutwara shampiyona bishiboka ariko na none bisaba ko abo bahanganye bigenda nabi.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2023-24, ubu amakipe ari mu karuhuko nyuma yo gusoza imikino ibanza.
Ni amakipe yagiye mu karuhuko ubona yegeranye cyane yaba ari mu myanya ya mbere ndetse n’arwana no kutamanuka.
APR FC ni yo yasoje imbere aho irushwa amanota 2 gusa na Police FC iyikurikiye. Mashami Vincent avuga ko kwegukana igikombe agitwaye APR FC bisaba ko bakora ibya bo neza ariko bagasenga Imana abandi bikagenda nabi.
Ati "Igikombe twese turacyifuza ntabwo nakubwira ngo tuzagitwara, biva mu musaruro ubona, bisaba uko mwitwara umukino ku wundi, ngira ngo dukomeje uko dusoje hari icyizere ko bishoboka, ariko birumvikana ko kugira ngo tugitware birasaba ko tugomba gukora ibyacu neza wenda tugategereza ko ahandi byagenda nabi."
"Amakipe yose abe Rayon Sports, abe APR FC intego ni igikombe igisigaye ni uko buri wese ku ruhande rwe agomba gushaka ibirungo mu by’ukuri bizatuma agera kuri icyo gikombe. "
Police FC ni ikipe yagaragaje guhatana cyane muri uyu mwaka w’imikino binyuze mu bakinnyi yaguze cyane cyane abanyamahanga nk’umunyezamu Rukundo Onesime, Bigirimana Abedi n’abandi biyongera ku banyarwanda n’intoranywa ifite bakora itandukaniro.
Kugeza ubu hasigaye imikino 15 kugira ngo shampiyona isozwe, Police FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 31 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 2, na yo ikarusha Musanze FC iyikurikiye amanota 2.
Ibitekerezo