Siporo

Mashami Vincent yahamagaye 31 bitegura CHAN

Mashami Vincent yahamagaye 31 bitegura CHAN

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2021’, umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 bagomba gutangira umwiherero bitegura irushanwa.

Iri rushanwa rikaba rizabera muri Cameroun umwaka utaha kuva 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.

U Rwanda ruri mu itsinda C na Morocco, Togo na Uganda. Umukino ufungura u Rwanda rukaba ruzakina na Uganda.

Uretse aba bakinnyi 31 Mashami yahamagaye, hari n’abandi 3 bari kuri ’Waiting List’ ari bo Ruboneka Jean Bosco na Niyomugabo Claude ba APR FC na Sibomana Patrick Papy wa Police FC.

Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ari bwo bazapimwa icyorezo cya Coronavirus nta gihindutse ku munsi wo ku wa Kane bakaba ari bwo bazajya mu mwihorero muri La Palisse i Nyamata.

31 bahamagawe na Mashami Vincent
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top