Siporo

Mashami Vincent yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Mashami Vincent yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku nama no kubereka ko ari kumwe na bo mu rugamba barimo rwa shampiyona y’Afurika y’abakinnyi imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ irimo kubera muri Cameroun.

Irushanwa rya CHAN 2020 ririmo kubera muri Cameroun, rigeze muri ¼, Amavubi y’u Rwanda yazamutse ari aya kabiri mu itsinda agomba guhura na Guinea Conakry ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021.

Kuva iri rushanwa ryatangira, Perezida Kagame yagiye yoherereza ubutumwa ikipe y’igihugu aho iri muri Cameroun, abatera ingabo mu bitugu abibutsa ko batari bonyine.

Mashami Vincent akaba yashimiye Perezida Kagame Paul ku bwo kuba atarahwemye kubereka ko ari kumwe na bo, amwizeza ko batazamutenguha.

Ati“ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika(Paul Kagame), ku nama no kudushyigikira atwereka ko turi kumwe kandi mu by’ukuri turabizirikana, turazirikana abanyarwanda bose, turi hano kugira ngo tubahagararire neza, kugira ngo tubahe ibyishimo, ntabwo tuzabatenguha no ku munsi w’ejo tuzagenda tuzi ko badutegerejeho byinshi kandi tuzagerageza kubikora uko bishoboka kose.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi biteguye kubaha ibyo babona bizabafasha byose ariko nabo bagire ibyo babasaba.

Ati“ntabwo navuga aka kanya ngo tuzakina gutya kuko urumva ibyo biba bireba twe n’abakinnyi, ngira ngo rero ibyangombwa abakinnyi bakeneye tuzabibaha ibyo tubona byabafasha, tugire ibyo tubasaba natwe tugire ibyo tubaha. Ibyo tuzajyana mu kibuga byose tuzaba tugiye gushaka intsinzi.”

Amavubi aheruka guhura na Guinea Conakry mu Kwakira 2018 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afruika cya 2019, umukino ubanza muri Guinea, Amavubi yatsinzwe 2-0, uwo kwishyura banganyiriza i Kigali 1-1.

Perezida Kagame yagiye yoherereza abakinnyi ubutumwa abatera ingabo mu bitugu
Mashami Vincent yashimiye Perezida Kagame
Mashami Vincent yashimiye Perezida Kagame
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top