Siporo

Mashami Vincent yavuze imbogamizi ku bakinnyi bashya yahamagaye mu ikipe y’igihugu

Mashami Vincent yavuze imbogamizi ku bakinnyi bashya yahamagaye mu ikipe y’igihugu

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bashya yahamagaye mu minsi 4 yonyine bataba bamaze kwerekana ibyo bafite byose ariko muri rusange ni abakinnyi beza.

Nishimwe Blaise, Niyigena Clement ba Rayon Sports, Mugunga Yves wa APR FC, Ishimwe Christian wa AS Kigali, Buhake Twiereze Clement umunyezamu wa Strommen IF muri Norway, Ntwari Fiacre wa Marines FC, Ngwabije Bryan Clovis myugariro wa SC Lyon mu Bufaransa, Kwitonda Alain wa Bugesera FC na Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi nibo bakinnyi bashya bari mu ikipe y’igihugu nkuru yitegura imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.

Iyi mikino iteganyijwe kuri uyu wa 4 Kamena na 7 Kamena 2021, yose ikazabera mu Rwanda.

Agaruka kuri aba bakinnyi bashya yahamagaye uko bitwaye mu myitozo ku nshuro yabo ya mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, Mashami Vincent yavuze ko bahuye n’imbogamizi y’igihe gusa kuko iminsi 4 bamaranye batari kuba bamaze kwerekana ibyo bifitemo ariko muri rusange bameze neza.

Yagize ati” Iminsi 4 iba ari mike kugira ngo umukinnyi akwereke ibye byose cyangwa na we ngo umuhe ibyo ushaka kumuha byose, ariko uko tubazi cyane abo twari kumwe muri U20, bazamutse muri U23 ubu bakaba bageze mu ikipe nkuru kimwe n’abandi bashya baje, ntabwo ari bibi barimo barabizamo neza, abandi barabakiriye.”

Yavuze kandi ko aba bakinnyi umunsi ku munsi bagenda bamenyera bagerageza kwisanisha na bagenzi babo ndetse n’abatavuga ikinyarwanda bafite umuhate wo kukimenya.

Uyu munsi nibwo Amavubi akina umukino wa mbere na Centre Afrique saa 15:00’ kuri Stade Amahoro i Remera, undi ukazaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Ntwari Fiacre yaherukaga mu Mavubi y'abaterengeje imyaka 23
Umunyezamu Buhake ni ku nshuro ye ya mbere yahamagawe
Ngwabije Clovis(2) na Nishimwe Blaise bose bahamagawe bwa mbere
Samuel Gueulette yakiniye abatarengeje imyaka 20 ariko ubu yanageze mu ikipe y'igihugu nkuru
Rutahizamu wa APR FC, Mugunga Yves na we yageze mu Mavubi ku nshuro ye ya mbere
Kwitonda Alain wahamagawe bwa mbere mu Mavubi
Mashami Vincent yavuze ko ikibazo ari igihe gito amaranye n'aba bakinnyi gusa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MBIREBE
    Ku wa 5-06-2021

    Ababakinnyi babonye igihe gihagije,umutoza akagumana nabo,abatoza batanga umusaruro mwiza cyane dukeneye:
    TURABAKUNDA cyaneee kumakuru meza azira gukururana mutugezeho;MURAKOZE

  • MBIREBE
    Ku wa 5-06-2021

    Ababakinnyi babonye igihe gihagije,umutoza akagumana nabo,abatoza batanga umusaruro mwiza cyane dukeneye:
    TURABAKUNDA cyaneee kumakuru meza azira gukururana mutugezeho;MURAKOZE

IZASOMWE CYANE

To Top