Siporo

Mashami Vincent yiyitiriwe bishyira urujijo muri benshi, abasaba kwitonda

Mashami Vincent yiyitiriwe bishyira urujijo muri benshi, abasaba kwitonda

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent arasaba abantu kudaha agaciro umuntu wamwiyitiriye kuri Twitter akajya atangaza ibintu mu izina rye.

Nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Uganda 1-0 ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 7 Ukwakira, abantu benshi basabye uyu mutoza kwegura ndetse ko bamwe mu bakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge bakwiye gusezerera bagaharira abakiri bato.

Uwiyise amaburakindi kuri Twitter, yagiyeho yandika ati “breaking news: Umutoza Mashami Vincent atangaje ko rwose akiri umutoza w’Amavubi”

Hahise haza umuntu ukoresha amazina ya Mashami Vincent kuri Twitter, amusubiza ko ntaho azajya rwose ndetse ko n’abo bakinnyi avuga bashaje bazabanzamo.

Ati “Ntaho nzajya, ikindi mumenye ko Kagere, Jacques na Haruna sinzigera nkina ntababanjemo.”

Uyu muntu kandi wiyitiriye Mashami Vincent, yagiye kuri post yari yashyizweho n’umunyamakuru Oswald wa Radio TV10 avuga abanyamakuru beza bagira icyo bahindura muri siporo y’u Rwanda, Uyu wiyise Mashami yagiye asubizanya n’abantu rimwe na rimwe avuga ibintu bitekerekeranye.

Ibi byashyize igitutu kuri Mashami Vincent ajya kuri Twitter avuga ko atari we, ari umuntu wamwiyitiriye akoresha amazina ye ndetse n’ifoto ye nk’uko na we ayakoresha kuri Twitter.

Ati “nasuhuje buri umwe. Ndagira ngo mumenye ko hari umuntu washinze urubuga rwa Twitter mu mazina yanjye ndetse akoresha ifoto imeze nk’iy’iri ku rukuta rwanjye. Ndagira ngo nsabe buri umwe kwitondera ibyo babona, basoma banasubiza. Iyi niyo Twitter yanjye. Murakoze.”

U Rwanda ubu ruri muri Uganda aho ruzakina n’iki gihugu umukino wo kwishyura ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Mashami Vincent yasabye abantu kwitondera ibyandikwa mu mazina ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top