Siporo

Maxime wavuze ikintu kimugora mu Mavubi, yagarutse no kuri Ntwari Fiacre bahanganiye umwanya

Maxime wavuze ikintu kimugora mu Mavubi, yagarutse no kuri  Ntwari Fiacre bahanganiye umwanya

Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi, yavuze ko kuba mugenzi we Ntwari Fiacre ari we ufatwa nk’umunyezamu wa mbere nta kibazo abigiraho kuko ari umunyezamu mwiza, mu gihe na we ahawe amahirwe azagaraza icyo ashoboye.

Ni nyuma yo gukina umukino we wa mbere aho Amavubi yaraye atsinzemo Madagascar ibitego 2-0.

Uyu mukinnyi ukiri muto abajijwe uko abona Fiacre yari yasimbuye, yavuze ko mu izamu hatajya hakunda kubamo impinduka n’ihangana, rero ko nta kibazo ajya abigiraho kuba adakina kuko na Fiacre ari umunyezamu mwiza.

Ati "Ni gake mu izamu habaho guhangana. Kuba Fiacre ari we mahitamo ya mbere ni ibintu nakira neza kandi ni umunyezamu mwiza, ntabwo mbigiraho ikibazo. Sinzi ibirenze nafasha ikipe, ariko gutsinda ni yo aba ari intego muri siporo, mbere na mbere umusaruro ni wo urebwa. Nzatanga byose ku ikipe no ku gihugu."

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Mavubi, gusa ngo aracyagowe n’ururimi.

Ati "Nishimiye uko nakiriwe mu ikipe y’igihugu, byaroroshye kuko harimo umwuka mwiza kandi byagenze neza kuko twahise tubona intsinzi kuri Afurika y’Epfo. Umwuka ni mwiza kandi biroroshye nubwo hari ibyo ntumva, ariko hari abavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntabwo bigoye cyane."

Maxime Wenssens aracyari mushya mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni nshuro ya kabiri ahamagawe, ubwa mbere ni mu mpera z’umwaka ushize mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho u Rwanda rwakinnye na Zimbabwe na Afurika y’Epfo, ubundi ni ubu ubwo bari mu mikino ya gicuti yaberaga muri Madagascar.

Maxime wakinnye umukino wa mbere, yavuze ko yakiriwe neza
Yavuze ko Fiacre ari umunyezamu mwiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top