Siporo

Mbagaruye bari barahunze imyaka 4 yose - Mu mvugo ikakaye KNC yishongoye ku bahoze bayobora Rayon Sports

Mbagaruye bari barahunze imyaka 4 yose - Mu mvugo ikakaye KNC yishongoye ku bahoze bayobora Rayon Sports

Nyuma yo kumva ko bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bahuje imbaraga ngo bategure umukino wa Gasogi United, perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko batamuteye ubwoba kuko bari barahunze.

Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-25.

Ni umukino perezida wa Gasogi United yagiye atangaza amagambo menshi aho yavuze ko azaba ari umwanya wo gucyura umugore wa yo Rayon Sports.

Ni amagambo atarakiriwe neza na bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports, bihurirana n’uko Uwayezu Jean Fidele yeguye maze bajya inama yo gufasha ikipe kwitegura uyu mukino aho bakusanyije miliyoni 15 zizabafasha ku mu mukino wa Gasogi United na Rutsiro FC.

Bamwe mu bakoze iyi nama barimo Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Dr Rwagacondo, Paul Ruhamyambuga, Me Muhirea Freddy, Gakwaya Olivier n’abandi

KNC nyuma yo kumva ko bagarutse yavuze ko byamushimishije ariko na none bitamuteye ubwoba kuko bari bamaze igihe barahunze.

Ati "Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 batagaragara ku mukino uwo ari wo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange kiyoboye shampiyona Gasogi United bakavuga ngo turaje, ntabwo nagira ubwoba bw’abo bagabo."

Yavuze ko bashobora gusanga umupira warahindutse kuko ubu ntawatinyuka gucukura Stade Amahoro ngo arimo gutegura.

Ati "Ubundi umupira warahindutse amayeri bari bafite yarahindutse cyane cyane muri Stade Amahoro ayo mayeri hari igihe atakora na gato, iriya Stade irimo ikoranabuhanga, reba aho umuyobozi aba yicaye, uzasakuriza umusifuzi ko n’ijwi ritamugeraho, iriya Stade rero ubwayo hari byinshi yakemuye, hari uzayiraramo se ayicukura nka bimwe nabonye byo kwirirwa bakata amatapi ya Stade?"

Yabashimiye ko bakusanyije amafaranga yo gutera imbaraga abakinnyi kuko akunda gukina n’ikipe ifite ibyo iharanira.

KNC yavuze ko adatewe ubwoba n'abahoze bayobora Rayon Sports
Abahoze bayobora Rayon Sports bahuje umugambi wo gutsinda Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top