Siporo

Mbere yo guhura na Mali, Amavubi U23 yakiriye inkuru nziza

Mbere yo guhura na Mali, Amavubi U23 yakiriye inkuru nziza

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mbere yo guhura na Mali bakiriye agahimbazamusyi nk’ishimwe ryo gusezerera Libya.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22 Ukwakira ni bwo Amavubi U23 azahura na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Mbere yo gukina uyu mukino ku munsi w’ejo hashize abakinnyi ndetse n’abatoza bakaba barakiriye agahimbazamusyi ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe yo kuba barasezereye Libya.

Iyi kipe kandi ikaba yari yarasuwe na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier abasaba gukora ibishoboka byose bagatsinda Mali mu mukino ubanza.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku munsi w’ejo, Nizeyimana Olivier yasaba aba bakinnyi kuzatsinda Mali ibitego byinshi bishoboka.

Biteganyijwe ko nyuma y’umukino ubanza uzaba ejo, umukino wo kwishyura uzabera muri Mali tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Ikipe y'igihugu y'abatareneje imyaka 23 yahawe agahimbazamusyi ka miliyoni nk'ishimwe ryo gusezerera Libya
Nizeyimana Olivier yasabye aba bakinnyi no gusezerera Mali nk'uko babikoze kuri Libya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyigaba
    Ku wa 22-10-2022

    Gutsinda bibarange kbx no kwihagaraho imbere ya mali

  • SibomanaAimable
    Ku wa 22-10-2022

    Bakomereze kumpanuro babonye turebekotwajya mugikombe cya Afurika peee!!!

IZASOMWE CYANE

To Top