Siporo

Mbere yo guhura na Mukura VS, Rayon Sports yanyagiye Nyanza (AMAFOTO)

Mbere yo guhura na Mukura VS,  Rayon Sports yanyagiye Nyanza (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-0, ni mbere yo guhura n’ikipe ya Mukura VS muri shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, ni mu rwego rwo gufasha iyi kipe yari yabonye umutoza mushya, Jorge Paixão kwitegura neza shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru.

Nyuma y’uko yari yanganyije na Police FC mu mukino wa mbere wa gicuti, Jorge Paixão uyu munsi yihimuye kuri Nyanza.

Sanogo Sulaiman ni we wafunguye amazamu ndetse Rayon Sports iba yanabonye igitego cya kabiri hakiri kari ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Muhire Kevin yashyizemo icya kabiri, Nishimwe Blaise ashyiramo icya 3, hari mbere y’uko Nizigimana Karim Mackenzie ashyiramo agashinguracumu.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe i Nyanza, yanganyije 2-2.

Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina umunsi wa 16 na Mukura VS tariki ya 12 Gashyantare 2022, ni umukino uzabera i Huye.

11 ba Rayon Sports babanjemo
11 Nyanza FC yabanje mu kibuga
Nyuma y'imyaka myinshi Ishimwe Kevin yagarutse muri Rayon Sports
Bukuru Christophe agenzura umupira
Musa Esenu uyu munsi kureba mu izamu byanze
Kevin Muhire yatsinze igitego cya kabiri
Umutoza Jorge Paixão akomeje kureba ikipe ye
Bishimira igitego
Bifatanyije bajya gushimira abafana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top