Siporo

Mbere yo gukina na Rayon Sports, myugariro wa Gasogi United yatumijweho na RIB

Mbere yo gukina na Rayon Sports, myugariro wa Gasogi United yatumijweho na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze gutumizaho myugariro wa Gasogi United, Nkubana Marc Govin kugira ngo agire ibyo abazwa.

Govin wa Gasogi United atumijweho mu gihe ikipe ye irimo yitegura umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona na Rayon Sports uzaba ejo kuri Stade Amahoro saa 19h00’.

Akaba yatumijweho na RIB ya Kanombe aho yagombaga kuyitaba ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2024 saa 9h30’ aho bamusabye kuza yitwaje urupapuro rumuhamagaza n’indangamuntu.

Ntabwo bagaragaza icyo bamushakira gusa bivugwa ko hari amakuru bashaka kumubaza, avugana na ISIMBI, Marc Govin yavuze ko nta kintu azi yakoze cyatuma RIB imushaka ndetse avuga ko ibaruwa imuhamagara atarayibona na we yayibonye umushuti we ayimuha kuri WhatsApp.

Marc Govin yatumijweho na RIB
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top