Siporo

Mbere yo gusinya, umunyezamu Simon Tamale yahishuye icyo Ojera yamubwiye kuri Rayon Sports

Mbere yo gusinya, umunyezamu Simon Tamale yahishuye icyo Ojera yamubwiye kuri Rayon Sports

Umunyezamu mushya wa Rayon Sports, Simon Tamale ahamya ko atapfuye gusinyira iyi kipe ahubwo yabanje gushakisha amakuru yayo kuri umwe mu bakinnyi bayikinira, Ojera Joackiam maze abona gufata umwanzuro.

Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo Rayon Sports yatangaje umunyezamu w’umugande wakiniraga Maroons FC, Simon Tamale.

Uyu munyezamu w’imyaka 28, yavuze ko intego yazanye mu ikipe ya Rayon Sports ari ugukora cyane kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu ya Uganda.

Ati “Gahunda ubu ni ugukora cyane kugira ngo ikipe y’igihugu ya Uganda izampamagare no gufata umwanya uhoraho mu izamu rya Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko aje kongera ihangana muri iyi kipe ku buryo yava ku rwego rumwe ikaba yajya no ku rundi.

Ati “Impamvu ndi hano ni ugutuma ikipe ya Rayon Sports nubwo ari ikipe nkuru, ni ugutuma iba nini kurushaho no kongeramo ihangana.”

Ngo mbere yo gusinyira iyi kipe yabanje kuyishakaho amakuru aho yifashishije rutahizamu w’umugande na we ukinira iyi kipe, Joackiam Ojera.

Ati “Ntabwo wajya mu ikipe cyangwa aho ari ho hose utabanje gushaka amakuru ngo uvugane n’abantu bari muri icyo gihugu, navuganye na Joackiam Ojera, yambwiye ibintu byiza n’inzitizi rero nk’umukinnyi uba ugomba gufata umwanzuro. “

Intego ye ni ugukora cyane ku buryo nyuma y’umwaka yasinye ashobora kubona ikipe nziza kurushaho cyangwa se na Rayon Sports ikaba yashima umusaruro we ikaba yamugumana.

Simon Tamale watowe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona ya Uganda 2022-23, yarize aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri ‘Kampala University’ muri ‘Mass Communications’.

Tamale yavuze ko mbere yo gusinyira Rayon Sports yabanje kuyishakaho amakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top