Siporo

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu yatsinze APR HC (AMAFOTO)

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu yatsinze APR HC (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu ya Handball irimo yitegura Igikombe cy’Afurika kizabera mu Misiri guhera tariki ya 17-27 Mutarama 2024 yakinnye inatsinda mu mukino wa gicuti APR HC.

Uyu mukino w’imyitozo wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024 muri Kigali Arena.

Uyu mukino warangiye Ikipe y’Igihugu itsinze ibitego 39-25.

Biteganyijwe ko ejo ku Cyumweru ari bwo izakora imyitozo ya nyuma muri Kigali Arena mu gitondo na nimugoroba.

Ku wa Mbere nta myitozo izakorwa ni mu gihe ikipe izaba yitegura urugendo rwerekeza mu Misiri aho izahaguruka mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024.

Ikipe y’Igihugu ikaba izakomereza umwiherero mu Misiri aho izakina imikino 2 ya gicuti Maroc na Congo Brazaville (imikino izaba tariki ya 12 na 14 Mutarama 2024).

Imyitozo ikaba irimo gukoreshwa n’umutoza wungirije Bagirishya Anaclet ni mu gihe umutoza mukuru Umunya-Espagne Rafael Guijosa yagiye mu biruhuko akaba azasanga ikipe mu Misiri tariki ya 10 Mutarama 2024.

U Rwanda rukaba ari inshuro ya mbere rugiye kwitabira Igikombe cy’Afurika cya Handball, ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia ndetse na Cape Verde.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top