Siporo

Mbere yo kwesurana na Nigeria, Amavubi yisasiye Police FC (AMAFOTO)

Mbere yo kwesurana na Nigeria,  Amavubi yisasiye Police FC (AMAFOTO)

Mu mukino wa gicuti utegura Nigeria, Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Police FC 1-0.

Ni umukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.

Wari umunsi wa kabiri w’imyitozo ku Mavubi nyuma yo kuva muri Libya banganyije 1-1 mu mukino w’umunsi wa mbere w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Amavubi akaba yakinnye umukino wa gicuti na Police FC mu rwego rwo kwitegura Nigeria mu mukino w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, ni umukino uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino wa gicuti umutoza Frank Spittler akaba yakinishije benshi mu bakinnyi batakinnye na Libya nk’umunyezamu Maxime Wenssens, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Iraguha Hadji, Gitego Arthur na Samuel Gueulette.

Uyu mukino wakinwe iminota 53, Ruboneka Bosco ni we watsindiye Amavubi ku munota wa 42.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Etnien
    Ku wa 8-09-2024

    Amavubi oyeoyeoye

To Top