Siporo

Mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi, Nirisarike Salomon na Urartu FC batangiye nabi ¼

Mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi, Nirisarike Salomon na Urartu FC batangiye nabi ¼

Urartu FC yo muri Armenia ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Nirisarike Salomon yatangiye nabi ¼ cy’igikombe cy’igihugu aho yaraye itsinzwe na Noah 2-0.

Urartu FC yageze muri ¼ cy’igikombe cy’igihugu nyuma yo gusezerera Pyunik FC, ku munsi w’ejo ikaba ari bwo yakinnye umukino ubanza.

Urartu FC niyo yari yakiriye uyu mukino kuri Venue Urartu Stadium ikaba yaje kuhatsindirwa ibitego bibiri ku busa(2-0).

Ni umukino myugariro w’Amavubi, Nirisarike yakinnye akaba ari mbere y’uko yitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yamuhamagaye guhangana na Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Umukino wo kwishyura ukaba uzaba tariki ya 2 Mata 2021, Noah FC ikaba izakirira Urartu FC kuri Venue Yerevan Football Academy, aho Urartu FC isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo igere muri ½.

Nirisarike Salomon mbere yo kuza mu Mavubi we n'ikipe ye baraye batsinzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top