Siporo

Meddie Kagere yitezweho ibitangaza

Meddie Kagere yitezweho ibitangaza

Rutahizazamu w’umunyarwanda ukinira ya Simba SC, Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bitezwe ku mukino w’amatsinda ya Confederation Cup iyi kipe izakiramo RS Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru.

Ni umukino wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup uzakinwa tariki ya 13 Werurwe 2022 kuri Uwanja wa Mkapa, umukino ubanza Simba SC yatsindiwe muri Maroc 2-0.

Umuvugizi wa Simba SC, Ahmed Ally yavuze ko ikipe ye ifite abakinnyi beza kandi bafite ubunararibonye barimo Meddie Kagere, Onyango, Hussein Mohammed n’umunyezamu Aishi Manula bazabafasha kwitwara neza kuri uyu mukino.

Ati “Abakinnyi bose bazi icyo gukora mu kibuga cyane iyo turi mu rugo. Dufite abakinnyi bazi iri rushanwa bafite ubunararibonye, Manula, Kagere, Onyango, Hussein n’abandi. Bazi icyo gukorera RS Berkane kubera ko batsindiwe kuri Mkapa bizabasaba kujya gutsindira muri Benin dukina Asec Mimosa, ibintu bikomeye.”

Yakomeje avuga ko bagomba gukora ibishoboka byose uyu mukino bakawutsinda kuko bazaba bari mu rugo.

Simba izikina uyu mukino idafite abakinnyi 2, Hassan Dilunga ukirimo kwitabwaho n’abaganga, Clatous Chota Chama utemerewe ukina iyi mikino.

Simba SC iri ku mwanya wa 2 muri iri tsinda rya D n’amanota 4 inganya RS Berkane ya mbere, zinganya na USGN ya 3 ni mu gihe Asec Mimosa ari iya nyuma n’amanota 3.

Meddie Kagere yitezwe ku mukino wa RS Berkane uzaba ku Cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top