Siporo

Messi yagiriye ibihe byiza muri Miami n’umuryango we, asinyira abana ‘autographs’(AMAFOTO)

Messi yagiriye ibihe byiza muri Miami n’umuryango we, asinyira abana ‘autographs’(AMAFOTO)

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Copa Amerika, Argentine itsinze Brazil ku mukino wa nyuma, Lionel Messi yagiye mu kiruhuko we n’umuryango we aho bagiriye ibihe byiza muri Miami.

Uyu rutahizamu witezwe kongera amasezerano muri FC Barcelona yo muri Espagne, yari kumwe n’umugore we, Antonela n’abahungu babo batatu, Thiago, Mateo na Ciro.

Ifoto imwe igagaragaza umugore we, Antonela ari kumwe naThiago w’imyaka 8 na Mateo w’imyaka 5.

Indi foto igaragaza Messi ari kumwe na Mateo ndetse na Ciro w’imyaka 3 bari mu mazi.

Muri ibi biruhuko yafashe n’umwanya aganira n’abana bakiri bato bari bari hafi yaho bagiriye ikiruhuko, bari ku kibuga cy’umupira bamwe bambanye jersey ye abandi bambaye imyenda isanzwe anabasinyira ‘autographs’ kuri iyo mipira.

Messi n'abahungu be bato
Umugore wa Messi n'abaunu bakuru
Umugore wa Messi
Lionel Messi muri Miami
Umuryango wose
Yabasinyiye ku mipira
Yagize umwanya wo kuganira n'abana bakiri bato
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • KWIZERA JEAN PIERRE
    Ku wa 20-07-2021

    ndifuza kumenya amakuru avugwa mukipe ya chelsea
    abakinnyi ishaka kugura nabo ishaka kugurisha murako kampala turabakunda

IZASOMWE CYANE

To Top