Siporo

Migi yagaragaje ihurizo ku bakinnyi b’abanyarwanda bari barateteshejwe

Migi yagaragaje ihurizo ku bakinnyi b’abanyarwanda bari barateteshejwe

Umutoza wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wakiniye amakipe nka APR FC yavuze ko abakinnyi b’abanyarwanda bari bamaze igihe barateteshejwe ariko amahirwe bahawe ntibayabyaza umusaruro rero ubu bishobora kuzabagora gukandagira mu kibuga.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko bivugwa ko uyu mwaka w’imikino wa 2024-25 umubare w’abanyamahanga ushobora kuzamuka ukava kuri 5 ukagera ku bakinnyi 8 muri 11.

Migi avuga ko bibaye ari byo byazafasha abakinnyi b’abanyarwanda kutirara kuko umwanya bahawe bawupfushije ubusa.

Uyu mutoza avuga ko gukina ahanganiye umwanya n’abakinnyi nka Manifred Kizito, Jeanot Witakenge, Mafisango Patrick, Papy Fati byatumye atirara arakora cyane bituma ari bo bahindura umwanya muri APR FC.

Ati "Iyo ufite intego nta kikunanira, narakoze cyane ahubwo bamwe bagenda babahindurira umwanya baza kwisanga barwanira kubona uko bakina. Mu kibuga sinigeze nicara.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi b’abanyarwanda bahawe umwanya uhagije kugeza aho APR FC ihitamo gukinisha abarwanda gusa ariko bayatera inyoni, ubu rero bikaba bigiye kubasaba gukoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo babone umwanya wo gukina.

Ati “Mu bihe bishize abana b’Abanyarwanda bahawe agaciro cyane, bahabwa amahirwe ndetse abenshi ntibayabyaza umusaruro kuko byageze aho abanyamahanga baba batanu, byageze n’aho APR idakinisha abanyamahanga. Urumva ko ari inzira yasaga n’iyoroshye ariko navuga ko batigeze bayibyaza umusaruro, ubu rero uyu mwaka birakomeye ndakeka abanyamahanga bashobora kurenga batandatu.”

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yakiniye APR FC kuva 2007-2015 akaba yari umukinnyi ubanzamo muri iyi kipe yakinishaga abanyamahanga. Byamufashije no kujya gukina hanze y’u Rwanda nko muri Azam FC, Gor Mahia na KMC.

Migi yavuze ko uyu mwaka w'imikino abakinnyi b'abanyarwanda bazagorwa n'uyu mwaka w'imikino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top