Siporo

Migi yavuze icyamushimishije, icyamubabaje n’icyo yicuza mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko

Migi yavuze icyamushimishije, icyamubabaje n’icyo yicuza mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko

Umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptsite Migi mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko, yavuze ko kimwe mu byo yishimira ari uko akiri muzima kandi Imana ikaba yaramuhaye umugore mwiza, ni mu gihe urupfu rwa mama we ari cyo kintu cyamubabaje cyane.

Buri tariki 25 Gashyantare, Migi yizihiza isabukuru y’amavuko, ejo hashize akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 36.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku bibazo bitatu gusa, yavutse ko ku myaka irenga 30 yujuje ikintu yishimira kuruta ibindi ari uko akiri muzima kandi Imana ikaba yaramuhaye umugore mwiza.

Ati “Mu myaka irenga 30 umuntu aba yarahuye na byinshi byiza ndetse n’ibibi, muri rusange icyo nakubwira kuba ngihumuke umwuka w’abazima, kuba ndi muzima kuko hari benshi cyane bavuyemo umwuka kandi si uko hari icyo mbarusha ni ibyo kwishimira. Ikindi kuba Imana yarampaye umufasha mwiza unkunda no kuba ndi mu rugendo rw’ubutoza kandi bikaba birimo kugenda neza.”

Agaruka ku kintu cyamubabaje, yavuze ko urupfu rwa nyina witabye Imana mu Gushyingo 2021 ari cyo kintu cyamubabaje cyane. Ati “Birumvukana kubura mama wanjye ni cyo kintu cyambabaje cyane, kubura umubyeyi, umubyeyi kandi wagufashaga ibintu byose.”

Uyu mugabo wakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye, avuga ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari ukuba yaragiye i Burayi akanirwa kwihangana akagaruka mu Rwanda.

Ati “nakunze kugenda mbivuga, ikintu nicuza ni ukuba naragiye i Burayi nkagaruka, igihe tujya mu Bufaransa na Haruna, kwihangana bikananira nkagaruka, njya nicara nkavuga ngo iyo nihangana wenda nkahaguma mba narakinnye ku rwego rwiza, badushyize mu ikipe y’abana batubwira ko tuzahamara umwaka umwe twakwitwara neza tukazamurwa mu ikipe nkuru, turanga turagaruka.”

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yahagaritse gukina muri Nyakanga 2023 ari na bwo nyuma y’iminsi mike yahise atangira akazi nk’umutoza wungirije muri Musanze FC.

Yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, APR FC na Police FC. Hanze y’u Rwanda yakiniye Azam FC na KMC zo muri Tanzania ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya. Yanakiniye ikipe y’igihugu igihe kinini.

Ashimira Imana kuba yaramuhaye umugore mwiza
Akazi k'ubutoza yatangiye na ko karimo kugenda neza
Ikintu cyamubabaje cyane ni urupfu rwa nyina
Kuba we na Haruna baragarutse mu Rwanda, ni cyo kintu yicuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwayinyereka isaac
    Ku wa 26-02-2024

    Mutugezaho amakuru meza ariko twabasabaga kujya muduhera amakuru agezweho yaburika nya kuko harigihe mushyiraho inkuru imwe kumunsi bishoboka mwajya mushyiraho agezweho burikanya

  • Uwayinyereka isaac
    Ku wa 26-02-2024

    Mutugezaho amakuru meza ariko twabasabaga kujya muduhera amakuru agezweho yaburika nya kuko harigihe mushyiraho inkuru imwe kumunsi bishoboka mwajya mushyiraho agezweho burikanya

IZASOMWE CYANE

To Top