Siporo

Miliyoni zirenga 45, ibitego 2 gusa mu mezi 16 – Ishusho ya Jacques Tuyisenge watengushye APR FC

Miliyoni zirenga 45, ibitego 2 gusa mu mezi 16 – Ishusho ya Jacques Tuyisenge watengushye APR FC

Amezi 16 arirenze rutahizamu wa APR FC akaba na kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge ayisinyiye, ni umwe mu bakinnyi baguzwe n’iyi kipe bahenze ariko na none ni umwe mu bakinnyi batariyaha umusaruro nk’uko byari byitezwe kuko mu gihe ayimazemo amaze kuyitsindira ibitego 2 gusa.

Tariki ya 18 Nzeri 2020 nibwo APR FC yerekanye Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi wayo mu gihe cy’imyaka 2.

Ntabwo hatangajwe amafaranga yaguzwe, gusa amakuru avuga ko yahawe miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ahembwa umushahara w’ibihumbi 3 by’Amadorali y’Amerika (miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi.

Muri iyi nkuru ISIMBI yasubije amaso inyuma kuva uyu mukinnyi yasinyira APR FC kugeza uyu munsi, ikusanya umusaruro we muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

N’ubwo ari umukinnyi wagiye ugorwa n’imvune cyane, gusa n’igihe yari muzima nta kintu kinini yafashije iyi kipe kuko ibitego yari imutegerejeho bikomeje kubura.

Kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Mutarama 2022, amezi hafi 16 arashize, ni ukuvuga umwaka n’amezi 4 Jacques Tuyisenge asinyiye APR FC nk’umukinnyi wayo, amasezerano ye akaba azarangira muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu kapiteni wa APR FC bivugwa ko ari na we uhembwa menshi muri APR FC, miliyoni 48 zimaze kugenda kumushahara we, wakongeraho ayo yaguzwe akarenga ayo, gusa ntabwo yahiriwe no muri iki gihe ayimazemo kuko amaze kuyitsindira ibitego 2 gusa.

Mu mezi 16 bitewe n’imvune yagiye agira, amaze gukinira APR FC imikino 15 muri iyo mikino yayitsindiyemo ibitego 2 gusa, ni ibitego yatsinze AS Muhanga muri shampiyona ya 2020-21.

Jacques Tuyisenge kuva yagera muri APR FC

Jacques Tuyisenge umukino wa mbere yakiniye APR FC hari tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC itsinda Gor Mahia 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye i Kigali, yinjiye ku munota wa 56 asimbuye Dany Usengimana.

Tariki ya 5 Ukuboza 2020 umukino wo kwishyura wa Gor Mahia wabereye Kenya bagatsindwa 3-1, basezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Umukino wa Gor Mahia ni wo wa mbere yakiniye APR FC

Umukino wa mbere yakiniye APR FC muri shampiyona hari tariki ya 11 Ukuboza 2020 bakina na Kiyovu Sports batsinze 1-0, ni igitego Serumogo Ally yitsinze, hari ku munsi wa 3 wa shampiyona ya 2020-21 yaje guhita isubikwa kubera Coronavirus isubukurwa muri Gicurasi 2021 batangira bushya.

Bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa ¼ cya CHAN yabereye muri Cameroun, Jacques Tuyisenge ntabwo yatangiye shampiyona ya 2020-21 yakinwe mu buryo bw’amatsinda yatangiye muri Gicurasi 2021, aho APR FC yari mu itsinda rimwe na Gorilla FC, Bugesera na AS Muhanga. Imikino yose ibanza uko ari itatu ntabwo yayikinnye.

Tariki ya 11 Gicurasi 2021 nibwo Jacques Tuyisenge yongeye kwisanga ku rupapuro rw’umukino, hari mu mikino y’amatsinda yo kwishyura aho APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Yatsindiye bwa mbere APR FC muri shampiyona, tariki ya 14 Gicurasi 2021 bakina na AS Muhanga umukino wo kwishyura wo mu itsinda (wari umunsi wa 5), bayitsinze 3-1 Jacques Tuyisenge wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yatsinzemo 2.

Mu mukino ukurikiyeho wa Gorilla wasozaga imikino y’amatsinda wabaye tariki ya 17 Gicurasi 2021, Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga ariko nta gitego yigeze atsinda.

APR FC yasoje itsinda ari iya mbere, yahise izamuka ijya mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe, bagombaga gukina nta mikino yo kwishyura, yahereye kuri Espoir FC tariki ya 23 Gicurasi 2021, bayitsinda 1-0 cya Ombiorenga Fitina, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Yakurikijeho AS Kigali bakinnye tariki ya 26 Gicurasi 2021, Jacques yabanje mu kibuga banganya 1-1, icya APR FC cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

Jacques Tuyisenge yari mu bakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 3 w’amakipe ahatanira igikombe APR FC yatsinzemo Bugesera FC 3-0, gusa nabwo ntabwo yigeze atsinda, hari tariki ya 10 Kamena 2021.

Tariki ya 14 Kamena 2021 bakinnye na Police FC mu mukino w’umunsi wa 4 w’amakipe ahatanira igikombe, Jacques Tuyisenge yagiye mu kibuga asimbura, umukino bawutsinze 3-0 ariko nabwo kureba mu izamu biba ikibazo.

Umunsi wa 5 w’iyi shampiyona wakinwe tariki 16 Kamena 2021, APR FC yahuye na Rayon Sports mu mukino w’abakeba, warangiye APR FC itsinze 1-0 cya Anicet winjiye mu kibuga mu minota ya nyuma, Jacques Tuyisenge yari yabanje mu kibuga.

Ubwo APR FC yanyagiraga Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe tariki ya 19 Kamena 2021, Jacques yabanje mu kibuga ariko mu bitego 6 batsinze aburamo na 1 kuko Lague yatsinze 3, Mugunga 1, Djabel 1 na Fitina 1. Ni na wo mukino wa nyuma aheruka gukinira iyi kipe muri shampiyona kuko umukino wa nyuma APR FC yatsinze Rutsiro 6-0 tariki ya 25 Kamena 2021 ntiyigeze awukina, no kugeza aho shampiyona ya 2021-22 igeze uyu munsi ntabwo arayikinira umukino n’umwe.

Yongeye kugaruka ku mukino wa Mogadishu City Club yo muri Samalia

Yagarutse mu kibuga tariki ya 12 Nzeri 2021 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League banganyijemo na Mogadishu City Club 0-0 muri Somalia, umukino wo kwishyura wabereye mu Rwanda tariki ya 19 Nzeri 2021 APR FC itsinda 2-1, APR FC yatsindiwe na Djabel ndetse na Karera. Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga ariko nta gitego yatsinze.

Nyuma yo gusezerera Mogadishu City Club yo muri Somalia, APR FC yatomboye guhura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia, umukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki ya 16 Ukwakira 2021, banganyije 1-1, APR FC yatsindiwe na Manisimwe Djabel, ni umukino Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga aza kuvamo avunitse akaba ari na wo mukino aheruka gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Jacques Tuyisenge, aherutse gutangariza urubuga rw’iyi kipe ko ubu yumva ameze neza ko shampiyona nigaruka (izagaruka mu mpera z’iki cyumweru) azaba yiteguye gukinira ikipe ye.

Nyuma y'ibihe bikomeye ahamya ko ubu yiteguye gutanga umusaruro mu gihe gisigaye
Jacques Tuyisenge kuva yasinyira APR FC ntabwo byagenze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top