Siporo

Mimi yavuze ikintu yakundiye Meddy, abana bazabyara, ibintu 4 yishimira mu buzima

Mimi yavuze ikintu yakundiye Meddy, abana bazabyara, ibintu 4 yishimira mu buzima

Mimi Mehfira umugore w’umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yahishuye ko ikintu yakundiye uyu muhanzi ari umutima we.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram, yabasabye kumubaza na we akabasubiza.

Mimi Mehfira yabajijwe ikintu yakundiye umugabo we maze agira ati "Roho ye".

Undi yamubajije ku kijyanye n’abana bazabyara maze avuga bizaterwa n’abo Imana izabagenera.

Ati "Abo Imana izaduheramo umugisha."

Mimi kandi yabajijwe ibintu 5 yishimira mu buzima bwe ariko asubizamo 4.

Ati "kuba ndi muzima kandi mfite ubuzima, umugabo wanjye w’agatangaza na Myla (umwana wa bo), umuryango wanjye n’inshuti za hafi no kuba narakuze ndetse n’umuntu ndi we uyu munsi."

Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Mimi avuga ko icyo yakundiye Meddy ari umutima mwiza we
Umwana we ni kimwe mu bintu yishimira mu buzima bwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top