Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye APR FC ku bwo kuba yatsinze Yanga ikagera muri 1/2 cya Mapinduzi Cup.
APR FC imaze iminsi muri Zanzibar aho yitabiriye irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo ibigugu muri Afurika y’Iburasirazuba nka Simba SC na Yanga.
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, APR FC yatsinze Yanga 3-1 muri 1/4 ihita igera muri 1/2 cy’iri rushanwa.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ati "APR FC Oyeeee! Mwakoze kuri iyi ntsinzi nziza."
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC ikaba igomba guhura muri 1/2 cy’iri rushanwa na Mlandege yo muri Zanzibar.
APR FC oyeeeeee! Congratulations for this great victory! @aprfcofficial
Young SC 1-3 APR FC #MapinduziCup https://t.co/ivbw2o4DaP pic.twitter.com/kI18gYTheW
— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 7, 2024
Ibitekerezo
Uwirora james
Ku wa 8-01-2024Apr fc inzabikora