Siporo

Minisitiri wa Siporo yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya Siporo arishinja gusenya igihugu

Minisitiri wa Siporo yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya Siporo arishinja gusenya igihugu

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yanenze itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda uko ryitwaye mu kibazo cya Benin n’u Rwanda aho yavuze ko ibyo bakoze ari nko gusenya igihugu.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko umukino yagombaga kwakirira Benin kuri Stade ya Huye tariki ya 27 Werurwe 2023 utakihabereye kubera ko muri Huye nta hoteli ihari iri ku rwego CAF yifuza, bityo ko n’umukino wo kwishyura ugomba kubera muri Benin.

Ni nyuma y’ikirego Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin ryari ryatanze muri CAF bavuga ko batazaza gukinira mu Rwanda.

Iyi nkuru yatunguye benshi ndetse ni na yo yiriwe ari inkuru y’ingenzi mu bitangazamakuru bitandukanye hibazwa ukuntu Stade yavuguruwe hakibagirana amahoteli kandi na yo ari ingenzi.

Gusa nubwo bavugaga ibi banagaragaje ko amakosa ari aya CAF yemereye u Rwanda kwakirira kuri iyi Stade ibizi neza ko itujuje ibisabwa, aho nko mu ibaruwa yo ku wa 6 Werurwe 2023 bemenyesheje FERWAFA ko bemerewe kuhakinira umukino wa Benin indi bikazasaba kugenzura ngo barebe ko ibyo basabzwe birimo hoteli 3 z’inyenyeri 4 byagezweho.

Ejo hashize tariki ya 22 Werurwe 2023 inzego zitandukanye za siporo zari zahuye n’abasenateri baganira ku iterambere rya siporo, umunyamakuru yaboneyeho abaza Minisitiri Aurore ku kibazo cya Benin n’u Rwanda niba koko u Rwanda ruzakirira muri Benin.

Minisitiri Munyangaju yamusibije ko byaje ni njoro abantu babiraramo ndetse ko hari icyakozwe, gusa yahise agaya itangazamakuru rya Siporo ko ryagiye mu mujyo wo gushyigikira Benin rigatera umugonga u Rwanda rirusenya.

Ati "Kwihutira kuvuga inkuru ntabwo ari cyo cyihuta cyane, ahubwo kuvuga inkuru nyayo kandi y’ukuri, itanasebya igihugu n’aho uhagaze, uyu munsi ngira ngo mbonereho umwanya Bénin irimo iricara, abanyamakuru babo baravugira Bénin ariko ubu CAF irabona abanyamakuru b’u Rwanda bari ku ruhande rwa Bénin, barasenya u Rwanda, aba Benin barakiza Bénin, ubwo urumva ko byanga bikunda natwe hari ikintu tuba tubura cy’ishyaka ry’igihugu, ibyaba byose ishyaka ry’igihugu ni ngombwa ibindi bikaza nyuma ariko abantu bagasenyera umugozi ariko abantu bahagaze ku ibendera ry’igihugu.”

Yakomeje avuga ko ari igisebo kuvuga ko u Rwanda nta hoteli rufite kandi ruheruka kwakira inama ya FIFA.

Ati "Niba uyu munsi abanyamakuru bahaguruka bakavuga ngo u Rwanda nta hoteli rufite, tumaze kwakira FIFA, mbese ni ukuvuga ngo tugiye mu mujyo w’uruhande rwa Bénin.”

Yibajije impamvu inkuru yabaye hoteli nyamara ngo ntibavuge uko ikipe y’igihugu yakuwe mu kibuga idasoje imyitozo kubera kuyimenaho amazi, mu isaha bari bemerewe bagakora imyitozo iminota 30.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba iri mu nzira igaruka i Kigali aho yanze gukinira umukino wo kwishyura muri Benin aho basabye CAF kuza kureba aho ibyo basabwe kuvugurura bigeze bakareka kugendera ku birego bya Benin biri mu nyungu za yo.

Munyangaju Aurore Mimosa yifatiye ku gahanga itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 24-03-2023

    Ahubwoyakabaye yegukuko ishingano bamuhaye zaramunaniy ahokuzikora aranenga abagaragaza ibyoatakoze ntacyo nyiteze kuriwe

  • Irimaso james
    Ku wa 24-03-2023

    biteye isoni kubona abakavuganiye igihugu aribo bagiha urwamenyo Amavubi yafashwenabicyane muri Benin ibuzwa gukora imyitozo imenwaho amazi ntabyo itangazamakuru nyarwanda ryabihaye uburemere
    Amahoteli murwanda sikibazo twakiye FIFA CAF ntabwoyatunanira BENIN Iratinyako twayigerera mukebo yatugereyemo twayisuye nihumure Abanyarwanda ntamucomubi tugira!

To Top