Siporo

Minisitiri wa Siporo yijeje umuyobozi wa BAL n’uwa FIBA Africa ko u Rwanda rutazabatenguha

Minisitiri wa Siporo yijeje umuyobozi wa BAL n’uwa FIBA Africa ko u Rwanda rutazabatenguha

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa Mimosa yijeje abayobozi ba BAL na FIBA Africa ko u Rwanda rutazabatenguha, ko irushanwa rigiye kubera mu Rwanda rizagenda neza kandi ko u Rwanda rukomeza kuba umufatanyabikorwa wa BAL.

Guhera ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gicurasi 2022 kugeza tariki ya 28 Gicurasi mu Rwanda hazaba habera shampiyona ya Afurika mu mukino wa Basketball (BAL).

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, Amadou Gallo Fall umuyobozi wa BAL n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball muri Afurika, Anibal Manave bari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa baganiriye n’itangazamakuru kuri iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo.

Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, yijeje abakunzi ba Basketball ko bazabona imikino mwiza kuko ngo umaze gutera imbere ariko hakenewe kuwuzamura kurushaho.

Yagize ati “Uyu mwaka w’amakipe umunani dufite yavuye mu irushanwa ryabereye i Dakar muri Sénégal no mu Misiri. Amakipe yazamutse arakomeye, tuzareba umukino ubereye ijisho.”

Aurore Mimosa Minisitiri wa Siporo yijeje ko iri rushanwa rizagenda neza kuko u Rwanda ari igihugu kimenyereye kwakira neza abaje bakigana.

Ati "Nka Guverinoma y’u Rwanda tuzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa BAL mu guteza imbere umukino wa Basketball ya Afurika. Iri rushanwa twizeye ko rizagenda neza.”

Anibal Manave, umuyobozi wa FIBA Africa yavuze ko iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena ari igipimo cyiza cyo kureba urwego Basketball ya Afurika igezeho.

Guhera ku munsi w’ejo amakipe 8 azatangira guhatanira iki gikombe yishakamo izacyegukana tariki ya 28 Gicurasi 2022, ni imikino izahera muri 1/4.

Ejo hateganyijwe imikino 2 uwo AS Sale yo muri Maroc izahuramo na Petro de Luanda yo muri Angola ndetse n’uwo REG BBC ihagarariye u Rwanda izakinamo na FAP yo muri Cameroun.

Imikino izakomeza ku Cyumweru US Monastir izakina Cape Town Tigers ni mu gihe Zamalek yo mu Misiri izakina na SLAC yo muri Guinea.

Ni ku nshuro ya kairi u Rwanda rugiye kwakira BAL, umwaka ushize rwarayakiriye aho Patriots BBC ari yo yari iruhagarariye yasoreje ku mwanya wa 4, ni nyuma yo gusezererwa na US Monastir muri ½ igatsindwa na Petro de Luanda mu guhatanira umwanya wa 3.

Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa wa BAL
Amadou Gallo Fall, perezida wa Basketball Africa League (BAL)
Amadou Gallo Fall, perezida wa Basketball Africa League (BAL)(Ubanza ibumoso), Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda (hagati) na Anibal Manave, perezida wa FIBA Africa (iburyo) nyuma y'ikiganiro n'itangazamakuru bagaruka ku irushanwa rya BAL rizatangira ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top