Siporo

Mirafa uhamya ko yatengushye ababyeyi be, amarozi ku isonga ry’ibyatumye asezera ruhago imburagihe

Mirafa uhamya ko yatengushye ababyeyi be, amarozi ku isonga ry’ibyatumye asezera ruhago imburagihe

Bwa mbere Nizereyimana Mirafa wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze ya rwo, yavuze ko amarozi ndetse no gusabwa kugira abo aha kuri duke yakoreye mu mupira ari bimwe byatumye asezera umupira imburagihe.

Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati ubu akaba afite imyaka 28, kuva mu mpera za 2022 nta kipe afite kuva ubwo yatandukanaga na Kabwe Warriors yo muri Zambia.

Kuva icyo igihe umupira yakigendeye kure aho yahise ajya mu bindi bitandukanye n’umupira w’amaguru, ubu asigaye yibera i Burayi.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM, Mirafa yavuze ko yanyuze muri byinshi cyane byatumye asezera umupira, ndetse akaba ashengurwa no kuba awusoje atageze ku byo ababyeyi be bamusabye.

Ati “Ntabwo ari ibintu biba byoroshye, gusa byantwaye igihe, byantwaye igihe no kubitekerezaho. Hari ibintu byinshi mba nibuka nanyuzemo mu rugendo rwanjye rwa ruhago, nkareba ibyo nari nariyemeje gukora nkaba nsoje umupira w’amaguru ntabigezeho, ni ikintu gikomeye ku muntu w’umugabo ufite ahazaza kandi wifuza kugera kuri byinshi, hakaba hari ibyo ababyeyi bansabye bikaba bitagenze nk’uko babinsabye gusa bazumva impamvu.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje cyane ari ukuba yaragendaga akeneyeho abantu ubufasha aho kumufasha ahubwo ugasanga intego ni ukurya na duke akura mu mupira.

Ati “Impavu inteye gusezera nk’iri muto nk’uko abantu bakomeje kubivuga, ni ikibazo gikomeye, ni ibijyanye n’ubufasha mu mupira w’amaguru hamwe ukenera umuntu ko agufasha bitewe n’ibyo umukeneyeho, aho kugira ngo agufashe na we akakwereka kugira ngo agufashe hari icyo umugomba, icyo gito urimo gukura mu mupira mukigabane, ni ikintu cyambabaje.”

Ikindi yavuze akaba ari amarozi ari mu mupira w’amaguru muri rusange, yabonaga ko atabishobora ahitamo guhagarika gukina kuko ngo gukina si ko kazi konyine yanatungwa n’ibyo yize.

Ati “Nkareba ibijyanye n’amarozi biba mu mupira w’amaguru bigatuma mvuga ngo uzi n’ibindi reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina umupira gusa kuko ndacyari umunyeshuri nize amashanyarazi kandi nzi ko hari icyo bizamfasha ariko nsoje urugendo rwanjye rwa ruhago, gusa sinifuzaga kubirangiza ariko ku bantu babizi urwego nari ngezeho ukenera ubufasha, uba ukeneye abantu batari indyarya, badakeneye kurya kuri duke urimo kubona ahubwo ukenye abantu b’intungane biri mu bintu bitumye nsezera ruhago nkiri muto.”

Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles, Police FC, APR FC, Rayon Sports zo mu Rwanda, Zanaco FC na Kabwe Warriors zo muri Zambia.

Aheruka muri Kabwe Warriors
Yakiniye Zanaco FC muri Zambia
Police FC ni imwe mu makipe yagiriyemo ibihe byiza
Nizeyimana Mirafa yanyuze muri APR FC nubwo atahiriwe
Yanakiniye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top