Siporo

Mirafa yakoreye ubukwe n’umunya-Portugal muri Zambia, bwatashywe n’abarimo Rocky Kirabiranya

Mirafa yakoreye ubukwe n’umunya-Portugal muri Zambia, bwatashywe n’abarimo Rocky Kirabiranya

Umukinnyi w’umunyarwanda Nizeyimana Mirafa yaraye akoze ubukwe na Dos Santos, umuganga ukomoka muri Portugal bamenyaniye muri Zambia.

Ubu bukwe bukaba bwarabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022.

Ni ubukwe bwakagombye kuba bwarabaye tariki ya 3 Nzeri 2022 ariko buza gusubikwa, bukaba bwarabereye ahitwa Beit Shalom mu gace ka Kitwe.

Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare Nyarwanda nka Rocky Kirabiranya wagezeyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko indi mihango yari yarabaye, nk’uwo abayisilamu bakunda kwita ’Kufunga Ndoa’ wabaye tariki ya 27 Gashyantare 2022 ubera muri Zambia mu karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka, mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan).

Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe.

Bagiye kubana nyuma y’imyaka 3 bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.

Uyu mukinnyi aheruka kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko icyo yamukundiye ari uko amukunda akanamukundira umuryango.

Ati"Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.”

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC baje gutandukana muri Mutarama 2022 yerekeza muri Kabwe Warriors na yo yasojemo amasezerano.

Nizeyimana Mirafa yakoze ubukwe na Rosalyn Dos Santos
Byari ibyishimo bikomeye kuri bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top