Siporo

Miss Josiane yabenzwe na fiance we asimbuzwa urukundo rwa mbere (AMAFOTO)

Miss Josiane yabenzwe na fiance we asimbuzwa urukundo rwa mbere (AMAFOTO)

Tuyishimire Christian wari warambitse impeta ya fiançailles Miss Mwiseneza Josiane, yagarageje ko urukundo rwabo n’iyi nkumi rwarangiye aho ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Annah.

Muri Kanama 2020 nibwo Tuyishimire Christian yashinze ivi hasi yambika impeta ya fiançailles Nyimpanga wakunzwe kurusha abandi wa 2019 (Miss Popularity 2019), Mwiseneza Josiane.

Kuva icyo gihe benshi bagiye bibaza igihe ubukwe bwabo buzabera, ariko barategereza baraheba.

Mu minsi ishize, Josiane yagaragaye mu ikanzu y’ubukwe benshi bakeka ko yakoze ubukwe, ariko yaje kubwira ISIMBI ko ari filime yarimo akina, ni nabwo yavuze ko na fiance we bameze neza nta kibazo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Christian yagaragaje ko ari mu rukundo n’inkumi bamenyanye 2017 ariko bakundana 2018, yayishimiraga kwihanga yagize.

Mu magambo ye Christian yagize ati “Kuva mu 2018! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y’urukundo rwa nyarwo.”

Urukundo rwa Josiane na Christian, batandukanye nyuma y’uko bari bahuye bahujwe n’akazi aho Christian yashakaga ko Josiane amufasha kumenyekanisha ibikorwa bye, byaje kuvamo urukundo.

Urukundo rwa Josiane na na Christian rwararangiye
Christian yemeje ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa
Annah na Christian urukundo rwabo rwatangiye 2018
Inkumi yigaruriye umutima Christian
Mu minsi ishize Josiane yagaragaye mu ikanzu y'ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jacqueline
    Ku wa 24-11-2021

    Josiane yihangane, ibyiza biri imbere

  • Jacqueline
    Ku wa 24-11-2021

    Josiane yihangane, ibyiza biri imbere

IZASOMWE CYANE

To Top