Miss Uwase Muyango Claudine yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi
Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi Yves aho yavuze ko adahaga kumureba.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo umuryango w’umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves bakiriye imfura yabo ije kubamara irungu, ni nyuma y’amezi 9 bamutegereje.
Uyu muhungu wahawe izina rya Kimenyi Miguel Yanis, umaze ukwezi avutse, bwa mbere nyina yagaragaje isura ye ndetse avuga ko adahaga kumureba.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati “Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis”
Bibarutse imfura yabo nyuma y’imyaka 2 bakundana. Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.
Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.
Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko ko n’ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.
Yagize ati“hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y’umushuti we ariko njye niwe nari ngiye kureba mpita nikomereza.”
Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.
Ubukwe bwabo ntabwigeze buba ahubwo iyi nkuru yaje gukurikirwa n’umuhango wo gutera ivi wabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ubwo Kimenyi Yves yasabaga Muyango ko yazamubera umugore, undi arabyamera amwambika impeta ya fiançailles.
Icyo gihe Kimenyi Yves yahise ajya ku mbuga ze nkoranyambaga atangaza ko yishimiye ko umunsi yaboneyeho Muyango imbona nkubone ari na wo munsi amwemereye kuzamubera umugore.
Ati "ndishimye cyane uyu munsi kubera ko iyi tariki ni na yo namubonyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk’umugore wanjye ubuzima nsigaje ku Isi kuko yambwiye ngo ’Yego’."
Yakomeje agira ati"ndishimye kandi ndashimira Imana ku bwe, ikomeze ibane natwe muri uru rugendo ni umugisha kuri njye kandi bigiye kuba ubuziraherezo."
Kuva icyo gihe abantu bategereje ubukwe bwabo ariko ntibwaba ahanini bagiye bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.
Byaje kugera aho amakuru atangira kugenda ahwihwiswa ko Muyango yasamye inda ya Kimenyi ariko bakomeza kugenda babitera utwatsi kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Muyango yasohoye ifoto ye imugaragaza akuriwe yenda kubyara.
Ibitekerezo
ziraje soso
Ku wa 3-10-2021Njye ndabakunda cyaneeeeee