Siporo

Mitima Isaac yababajwe n’uko Gasogi United yubakiye ku magambo bayitsinze ibitego bike

Mitima Isaac yababajwe n’uko Gasogi United yubakiye ku magambo bayitsinze ibitego bike

Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yavuze ko nk’abakinnyi bababajwe n’uko batsinze Gasogi United ibitego bike.

Ni nyuma yo kuyitsinda 2-1 mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-24 waraye ubaye ku wa Gatanu.

Mbere y’uyu mukino, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yari yatangaje ko azatsinda Rayon 4-2 akayambura ubusa.

Mitima Isaac wakinnye iminota 90 yabwiye ISIMBI ko uretse amagambo nta kindi iyi kipe ibarusha, bityo ko bagombaga kubatsinda kuko byose bayiri hejuru.

Ati "Twari dukwiye gutsinda, mu bintu byose, mu mazina, mu gukina nk’ikipe twari hejuru ya Gasogi United uretse amagambo menshi aba yavuzwe ariko mu bintu byose dukwiye gutsinda Gasogi, ahubwo tuba tuyitsinze bike bikatubabaza."

Agaruka ku bakinnyi ikipe ye yaguze yavuze ko ari ikipe yaguze abakinnyi ikeneye hasigaye guhuza.

Ati "Abakinnyi ikipe yaguze nibo yari ikeneye kuko urabona buri umwe arimo gukora akazi ke, haraburamo utuntu duke two kumenyerana ariko nibiza tuzaba tumeze neza."

Ngo intego bafite muri uyu mwaka ni igikombe cya shampiyona no kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

Ati "Intego ni igikombe, ubushize cyaraducitse ariko uyu mwaka dutangiye neza ndizera ko tugomba gukomerezaho nk’ikipe tukitwara neza no mu mikino Nyafurika."

Mitima Isaac ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kuva 2021 avuye muri Sofapaka muri Kenya akaba ari ku mwaka we 3, akaba aheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Mitima Isaac yavuze ko ibintu byose bari hejuru ya Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NDAYIZEYE Samuel
    Ku wa 19-08-2023

    Rayonsport ntabwo ikina amagambo , ikina football bityo KNC yatanze icyo afite . Gikundiro yacu komerezaho .

IZASOMWE CYANE

To Top