Mory Kanté wavunnye Jacques Tuyisenge yafatiwe ibihano bikakaye na CAF
Umunya-Guinea Conakry ukina mu kibuga hagati, Mory Kanté ntabwo azongera kugaragara muri CHAN 2020, ni nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge.
Tariki ya 31 Mutarama 2021, Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 11, Mory Kanté yaje gukandagira Jacques Tuyisenge mu ivi ry’iburyo, ibintu bigaragara ko yakoze yabigambiriye byanaviriyemo uyu rutahizamu guhita asimbuzwa.
Uyu mukinnyi yahise ahabwa ikarita itukura na we asohoka mu kibuga, akaba yabombaga gusiba umukino wa 1/2 Guinea izakina na Mali.
Ibinyamakuru byo muri Guinea byanditse ko nyuma yo kureba iri kosa yakoreye Jacques Tuyisenge, akanama gashinzwe imyitwarire ka CAF kahise kamuhagarika imikino 2, bivuze ko yahise asezererwa mu irushanwa, ikipe ye niyo yagera ku mukino wa nyuma ntazawukina.
Nyuma yo kumukorera iri kosa, ku munsi wo ku wa Mbere Mory Kanté yagiye aho Amavubi acumbitse ajya gusaba Jacques Tuyisenge imbabazi.
Ibitekerezo
ndagijimana jean pierre
Ku wa 5-02-2021Nkunda uRwanda rwacu
SINDAMBIWE W IMUHANGA
Ku wa 4-02-2021Kugirango ikipe y, igihugu y urwanda amavubi ibashe kwitwara neza mugushaka itike ya afcon igomba kuba yatangira kwitegura bakare ka ibyo kujya kwicara mungo zabo