Mperuka kuvugana na we hashize umwaka - Munyakazi Sadate ku kwanga kwitabira inama, ibyo kongera kuyobora Rayon Sports
Munyakazi Sadate yarahiye ko adashobora kongera gusubira mu buyobozi bwa Rayon Sports ariko yiteguye gushyigikira umuyobozi wese uzajyaho, ubufasha bwose yifuza abufitiye ubushobozi akaba azabumuha.
Ibi uyu mugabo yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo amatora ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports abe, ni nyuma y’uko uwari umuyobozi wa yo Cpt (Rtd) Uwayezu Jean Fidele.
Abajijwe niba aramutse asabwe kugaruka ku buyobozi cyangwa abakunzi ba Rayon Sports bakamwereka ko bamukeneye yiteguye kuba yakwemera kugaruka, yavuze ko bitashoboka bitewe n’izindi nshingano ariko azafasha uzatorwa wese.
Ati "ntabwo bishoboka ko nagaruka kuyobora Rayon Sports. Si uko nyanze ahubwo mfite ibintu byinshi bintwara umwanya ku buryo bitakunda, uwo ari we wese uzatorwa niteguye kumushyigikira."
Munyakazi kandi yahakanye ko atigeze yanga kwitabira inama iheruka guhuza abahoze bayobora Rayon Sports biga uko bafasha iyi kipe mu mikino ibiri iri imbere ya Gasogi United na Rutsiro.
Ati "Iyo nama sinanze kuyitabira kuko nta muntu wampamagaye niba hari uwababwiye ko yantumiye si byo yarababeshye."
Bivugwa ko Dr Rwagacondo ari we watumiye iyi nama, yaba yarahamagaye Sadate akamubwira ko ari buze kumusubiza, gusa yabiteye utwatsi.
Ati "Si byo, mperuka kuvugana na Dr Rwagacondo hashize nk’umwaka, yarimo antumira mu bukwe bw’umwana we kandi naranabutashye."
Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva mu 2019-2020, yavuyeho kubera ikibazo cy’imiyoborere asimburwa na Murenzi Abdallah wayoboye inzibacyuho yarangiye mu Kwakira 2020 ari bwo hatorwaga Uwayezu Jean Fidele uheruka kwegura.
Ibitekerezo