Siporo

Mu ijwi ririmo ikiniga kinshi, Migi yashimiye Afande James Kabarebe

Mu ijwi ririmo ikiniga kinshi, Migi yashimiye Afande James Kabarebe

Mugiraneza Jean Baptsiste [Migi], yashimiye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe kuko ari we shingiro w’ibyo yagezeho byose mu buzima bwe.

Abitangaje nyuma y’uko tariki ya 31 Nyakanga 2023 Migi yasezeye burundu umupira w’amaguru akaba agiye kwerekeza mu butoza akaba yagizwe umutoza wungirije wa Musanze FC.

Agaruka ku bantu ashimira, yavuze ko imyaka 20 amaze akina byanze bikunze yahuye n’abantu benshi kandi bamugiriye akamaro.

Ati “Nibyo ni benshi cyane kuko imyaka 20 umuntu ari mu kibuga uba warahuye n’abantu benshi kandi bakugiriye umumaro ariko harimo abantu uba udashobora kuzibagirwa mu buzima bwawe.”

Yakomeje avuga ko umuntu wa mbere ashimira cyane ari Gen James Kabarebe bitewe n’uko ari we wamukurikiranye cyane kuva ari muri La Jeunesse akanashaka kumuzana muri APR FC akiri umwana.

Ati “Umuntu wa mbere nshimira kandi nsabira n’imigisha myinshi ku Mana kuko ngira ngo iyo ataba we mu mupira sinzi aho nari kuba nerekeza, ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Afande James Kabarebe, ndibuka ni we muntu wa mbere wampamagaye ndi mu ikipe ya La Jeunesse ntaranatangira gutekereza ko umupira wangirira akamaro, ambwira ko anyifuza mu ikipe ya APR FC.”

“Ndeba abantu bari barimo n’ubunararibonye bari bafite kandi nibwo njye nari nkiva mu cyiciro cya kabiri, ndamubwira nti icyifuzo cyanyu ni cyiza kandi APR FC nta muntu utakwifuza kuyikinira ariko nta bunararibonye mfite bwo kuyiha ibyo inyufuzaho, mwaba mundetseho gato aranyumva, nahise njya muri Kiyovu nkinayo umwaka umwe.”

Yakomeje kandi avuga ko atacitse intege ahubwo yamutegereje umwaka umwe ahita agura amasezerano ye yari asigaranye muri Kiyovu Sports, amafaranga yaguzwe ngo niyo yamuhinduriye ubuzima n’umuryango we cyane ko mama we yacuruzaga ataro.

Ati “Afande arongera arampamagara agura amasezerano yanjye, ni naho nabonye umushahara bwa mbere navuga ko wahinduye ubuzima bwanjye, bampaye amafaranga ya recruitment mu rugo ntabwo byari bimeze neza, mama yacuruzaga agataro kugira ngo tubeho, amafaranga bampaye niyo yaduhinduriye ubuzima, nshingira mama boutique ubuzima butangira gutyo n’umushahara mwiza muri APR FC, imyaka igeze ku 9 navuga ko ari we muntu wa mbere nshimira watumye ubuzima bwanjye buhinduka.”

Yashimiye kandi umutoza Yves Rwasamanzi ngo ni we wabonye impano ye bwa mbere, yashimiye abari abayobozi ba La Jeunesse Boniface Nsabimana na Jules Kalisa wabaye SG wa FERWAFA. Yashimiye na buri wese wagize icyo akora kugira ngo atere imbere.

Migi yageze muri APR FC 2007 aza kuyivamo 2015, yayigarutswemo 2018 bongera gutandukana 2019. Batwaranye ibikombe bitandukanye harimo ibikombe 6 bya shampiyona (2008-09, 2009-10, 2010-11, 2011-12, 2013-14 na 2014-15), ibikombe 5 by’Amahoro (2008, 2010, 2011, 2012 na 2014) CECAFA Kagame Cup 2010 banatwaranye kandi Super Cup 2008 n’igikombe cy’imyaka 25 ya FPR yatwaye akiyigeramo.

Migi yashimiye Gen James Kabarebe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top