Siporo

Mu ikipe harimo ikibazo gikomeye – Umutoza Adil watunze agatoki bamwe mu bakinnyi ba APR FC

Mu ikipe harimo ikibazo gikomeye – Umutoza Adil watunze agatoki bamwe mu bakinnyi ba APR FC

Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC, yavuze ko na we atazi ikibazo kiri muri iyi kipe kuko atavuga ko abakinnyi afite batazi umupira kandi ari bo beza mu gihugu.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2022, APR FC yari yasuye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona w’ikirarane, Bugesera FC yaje gutsinda APR FC 2-1, yari imaze imyaka 5 itayitsinda.

Ni umukino APR FC yatakaje ariko na none ubona ko Bugesera FC yari yayirushije cyane, benshi mu bakinnyi ba APR FC wabonaga nta kwitanga bafite mu kibuga basa n’abakina batabishaka.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi yavuze ko na we atazi ikibazo kiri mu ikipe ye kuko kuva ku mukino w’umunsi wa 4 baheruka gutsindamo Rwamagana City 3-2 atazi ikibazo kiri mu ikipe ye cyane ko adashidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi be.

Ati “Ntabwo nshidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi, ntabwo nshidikanya ku guhuza umukino ku ikipe, mu by’ukuri hari ikibazo gikomeye mu ikipe, bakinnye umukino ubona nta cyizere bifitiye, ntabwo nzi icyabaye hagati y’umukino wa Rwamagana City n’uyu munsi, ntabwo nzi ngo habaye iki kubera ko kuva twakurwamo na US Monastir twakoranye n’abakinnyi imyitozo bisanzwe, sinzi aho biri gupfira.”

“Ntabwo abakinnyi bari 100%, hari ikibazo mu mutwe. Iyo umukinnyi adateguwe neza mu mutwe, mwabonye ko njye n’abo dufatanya twagerageje gushaka ibisubizo, abakinnyi bagerageje ariko wabibonaga ko hari ikibura by’umwihariko mu bijyanye no mu mutwe no kwitangira ikipe.”

Adil yakomeje ashimangira ko mu ikipe ye harimo ikibazo kuko utavuga ko Ruboneka, Djabel batazi umupira cyangwa se umunyezamu Ishimwe Pierre atazi izamu neza cyane ko ari abakinnyi beza mu gihugu.

Ati “Mvugishije ukuri ntabwo wavuga ngo Bosco (Ruboneka) ntabwo azi gukina umupira, ntabwo wavuga ngo Djabel (Manishimwe) ntabwo azi gukina umupira, ntabwo wavuga ngo umunyezamu (Ishimwe Pierre) ntazi gufata umupira, ntabwo wavuga ibyo, ntiwavuga ko Claude (Niyomugabo) atari mu bihe bye, ntabwo wavuga ko Bonheur (Mugisha) atari mu bihe bye, ni abakinnyi beza mu gihugu, ni ikibazo, hari ikintu kibura mu bakinnyi, kwiburira icyizere…”

Adil yavuze ko hagati y’amasaha 24 na 48 agiye gufata umwanya akiga neza ku kibazo k’iri mu ikipe gituma abakinnyi batitanga nk’uko byahoze ubundi abe yashaka igisubizo, gusa avuga ko igisubizo nta kindi ari ugutsinda.

Hari andi makuru avuga ko ishyamba atari ryeru hagati y’umutoza Adil n’abakinnyi bitewe n’uburyo abafatamo, bivugwa ko yagiye agirana ibibazo na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse muri abo bakinnyi hakaba harimo n’abakinnyi bakuru, bikaba ari kimwe mu bishobora kuba bitera uku gucika intege kwa bamwe mu bakinnyi.

Ntabwo Adil wamwumvisha ko Djabel atazi gukina umupira
Ngo ntabwo wavuga ko Niyomugabo Claude atari mu bihe bye
Ntiwamwumvisha ko umunyezamu Ishimwe Pierre atazi izamu
Umushobozi bw'abakinnyi be ntabwo abushidikanyaho
Ku munsi w'ejo Adil yashatse ibisubizo birabura neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • gad
    Ku wa 11-10-2022

    Ahubwo adil niyenjyere abakinnyi amenye icyo babura,kujyirango amenye aho ikibazo kiri. Murakoze.

  • gad
    Ku wa 11-10-2022

    Ahubwo adil niyenjyere abakinnyi amenye icyo babura,kujyirango amenye aho ikibazo kiri. Murakoze.

  • Barlety Marc
    Ku wa 9-10-2022

    Ndumva ubushobozii yaba kuba Kinnyi ndetsee nukumutoza bwarashize erga akagozi kazageraho gacike mutuzanire abazi icyo bashaka

  • Jeff
    Ku wa 9-10-2022

    Ayinyaaaa!!!

  • Boface
    Ku wa 8-10-2022

    Apr ikomeje kubabaz abafana

  • Boface
    Ku wa 8-10-2022

    Apr ikomeje kubabaz abafana

  • Boface
    Ku wa 8-10-2022

    Apr ikomeje kubabaz abafana

  • ABDU
    Ku wa 8-10-2022

    EREGA BADUSHAKIRE ABANYAMAHANGA

IZASOMWE CYANE

To Top