Mu kiniga n’agahinda umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko ikipe ibayeho nk’impfubyi, abakinnyi ntibagira aho baba
Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras yavuze ko iyi kipe ibayeho nabi, abakinnyi badafite aho baba ndetse no gukora imyitozo ari rimwe na rimwe.
Ni amagambo yatangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona iyi kipe yatsindiye Marines FC kuri Kigali Pele Stadium 2-1 tariki ya 14 Ukwakira 2023.
Umugereki utoza Kiyovu Sports, Petros Koukouras yavuze ko atishimye kubera ibihe ikipe irimo ndetse akaba abona hari ikigomba gukorwa, ngo nibwo yanyura mu bihe bigoye kuva yatangira gukoza, ashimira abakinnyi be uko bakomeje kubyitwaramo.
Ati “Ntabwo nishimye kubera ibihe biri mu ikipe, hari ikigomba guhinduka kubera ko turimo turanyura muri byinshi, abakinnyi ni intwari zanjye uyu munsi kubera ko ibintu turimo guhura nabyo ntabwo nigeze mpura nabyo mu buzima bwanjye, kuri bo kuza bagakina gutya uyu mukino uyu munsi ni ibi igitangaza ndashaka kubashimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye kubera ko ibyo tunyuramo buri munsi biragoye.”
Yakomeje avuga ko ibibazo muri iyi kipe ari byinshi, bamwe mu bakinnyi batagira aho kuba, bishyuza imishara ndetse ko gukora imyitozo ari rimwe na rimwe.
Ati “Ibibazo ni byinshi, ibibazo ni byinshi, abakinnyi ntibafite aho kuba, turishyuza imishahara, turishyuza agahimbazamusyi ko kuri Gorilla kugeza ubu ariko ndakea uyu munsi kaboneka, ntabwo dufite umwanya wo gukora imyitozo buri gihe(…) ntagiye kuvuga ibibazo nonaha twazasoza ejo mu gitondo kandi si nkeka ko dufite uwo mwanya.”
Ubuyobozi ngo buri munsi bubaha amasezerano na we akagerageza kubyumvisha abakinnyi ariko akaba atazi igihe bizamara kubera ko birakomeye cyane.
Ati “Duhabwa amasezerano buri munsi, nshima imbaraga zikoreshwa ariko abakinnyi ngerageza kubatera akanyabugabo buri munsi kugira ngo tugume hamwe ariko ntabwo nizeye igihe ibi bizamara kubera ko birakomeye cyane.”
Yavuze ko ubu abakinnyi be atabasaba ibirenze kuko ibyo batanga mu kibuga ari byo bafite, akaba abashimira cyane kuko nabo bafite umutima ukomeye.
Ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12, ikarushwa amanota 2 na APR FC ya mbere, mu gihe Musanze FC na Amagaju FC ziyirusha inota rimwe.
Ibitekerezo