Siporo

Mu Marangamutima menshi rutahizamu werekeje muri APR FC yasezeye ku ikipe ye

Mu Marangamutima menshi rutahizamu werekeje muri APR FC yasezeye ku ikipe ye

Rutahizamu usatira anyuze ku mpande ukomoka muri Nigeria wakiniraga Enugu Rangers, Chidiebere Nwobodo wamaze kugera muri APR FC, yasezeye ku ikipe ye avuga ko izamuhora ku mutima.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Chidiebere yageze muri Tanzania aho APR FC iri muri CECAFA Kagame Cup aho yari aje kurangizanya na yo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 akaba yaciye amarenga ko we na APR FC bamaze kumvikana kuko yamaze gusezera kuri Enugu Rangers yari amazemo imyaka 4.

Mu ibaruwa ye yagize ati "Ndashimira amahirwe nahawe yo kuba muri uyu muryango w’ikipe ya Rangers, uburyo nashyigikiwe guhera ku munsi wa mbere njyeze hano byari ntagereranywa. Iyi myaka 4 itambutse yambereye igihe cyo kwiga njye n’umuryango wanjye. Rimwe twaratsinze ubundi turatsindwa gusa nta gushidikanya byari ubunararibonye mu buzima."

Yakomeje agira ati "Ku bakinnyi bagenzi banjye, abatoza n’ubuyobozi mwese mwabigizemo uruhare. Ku bafana nta magambo mfite nababwira gusa nzahora iteka mbashimira byimazeyo. Mbifurije amahirwe buri gihe."

Chidiebere Nwobodo Johnson w’imyaka 20 akaba yarafashije Enugu Rangers kwegukana shampiyona ya 2023-24 cyane ko yari umukinnyi ubanzamo.

Chidiebere Nwobodo Johnson yasezeye kuri Enugu Rangers
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top